Iran: Leta yashyiseho icyunamo cy’iminsi itanu yo kunamira perezida Ebrahim Rais
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje iminsi itanu y’icyunamo cyo kunamira Perezida Ebrahim Raisi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amir-Abdollahian, bahitanywe n’impanuka ya kajugujugu ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yahise atangaza ko Mohammad Mokhber ari we ugiye gusimbura Perezida Raisi mu gihe cy’inzibacyuho mu gihe hategerejwe amatora agomba kuba bitarenze iminsi 50.
Ali Bagheri Kani kandi ni we wahise agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’inzibacyuho, akaba yari azwi cyane mu biganiro iki gihugu cyagiranaga n’imiryango mpuzamahanga ku ntwaro za nikeleyeri.
Ebrahim Raisolsadati wari uzwi cyane nka Ebrahim Raisi yabaye Perezida wa munani wa Iran kuva mu mwaka wa 2021 asimbuye Hassan Rouhani, akaba yapfuye afite imyaka 63.
Ebrahim Raisi yaguye mu mpanuka yahitanye abandi bantu batandatu bari kumwe. Yabereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Iran hafi y’umupaka w’iki gihugu na Azerbaijan.
Byatangajwe ko iyi mpanuka yatewe n’ikirere kibi cyari kirimo ibicu n’ibihu biremereye ndetse n’imvura nyinshi. Ibi byanatumye igikorwa cyo gushaka imibiri y’abaguye muri iyi ndege kigorana.
Ibihugu bitandukanye birimo u Burusiya na Turikiya byahise byohereza ubufasha bw’ibikoresho mu gushakisha iyi ndege.
Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko iyi ndege yaburiwe irengero, amakuru yaje kwemezwa ko Perezida Raisi n’abo bari kumwe bayiguyemo.
Comments are closed.