Isirayeri igiye kubaka mu Rwanda ikibuga cy’amagare cy’akataraboneka
Ikipe ya Israel Premier Tech kuri uyu wa Gatanu yasuye ikipe y’abakobwa ya Bugesera y’umukino w’amagare, ibemerera kububakira ikibuga cy’umukino w’amagare kigezweho
Mu rwego rw’ubufatanye busanzwe hagati y’ikipe y’umukino w’amagare ya “Israel Premier Tech”na Bugesera Women Cycling Team, iyi kipe yo muri Israel mu gihe yitegura gutangira Tour du Rwanda yasuye ikipe ya Bugesera.
Igikorwa cyabanjirijwe no gukorana imyitozo hagati y’amakipe yombi ku ntera ya Kilomtero 70 mu karere ka Bugesera, nyuma ikipe ya Israel Premier Tech iha ikipe ya Bugesera impano zirimo igare ryo mu bwoko bwa Factor n’ibikoresho byaryo (pièces de rechange), Computer z’abakinnyi b’amagare zipima umuvuduko, imyenda, Ingofero (casques) n’ibindi.
Abagize iyi kipe batangaje ko kandi bagiye kubaka ikibuga cyinyogerwamo igare kizwi nka Pump Track kizaba kiri ku ntera ya kilometero imwena ndetse n’inzira y’amagare izwi nka Bike track.
Uwamahoro Innocente uyobora ikipe ya Bugesera Cycling Team, yavuze ko bashimishijwe no kwakira iyi kipe ku nshuro ya kabiri, aho by’umwihariko
Yagize ati “Umushinga uhari ni uko bifuza kutwubakira ikibuga “Pump Track” kizajya gifasha abana gukorera imyitozo hafi batajya kure, bizagabanya ibyo twatangaga kuko kujya mu muhanda amagare arangirika, bizatuma tuzigama amafaranga twatakazaga mu gukoresha amagare”
“Iki kibuga kizaba gifasha abantu benshi kikaba n’ikibuga gishobora kwakira amarushanwa ku rwego rw’igihugu, kikaba ari n’umutungo ukomeye no ku gihugu muri rusange, ni umushinga mwiza twizeye ko tuzawugeraho”
(Src: Kigalitoday)
Comments are closed.