Israel-Hamas: Guterres yasabye impande zombi kubahiriza ibikubiye mu masezerano

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye LONI Bwana António Guterres yasabye Leta ya Israel na Hamas kubahiriza ingingo zose zikubiye mu masezerano agamije kugarura amahoro no guhagarika imirwano ku mpande zombi yaraye asinywe.
Bwana Guterres yavuze ko imfungwa zose zigomba kurekurwa kandi ku mpande zose, ndetse ko impande zose zigomba guhita zihagarika intambara nta n’andi mananiza nk’uko byemejwe bikanashyirwaho umukono n’abahagarariye impande zombi.
Umunyamabanga mukuru wa LONI Bwana Guterres yashimiye cyane ibihugu nka Amerika, Qatar, Misiri, Turikiya ku bushake zagize mu kunga zino mpande ebyiri.
(Inkuru ya Akimana Dorine /indorerwamo.com)
Comments are closed.