Israel igiye kujuririra icyemezo cya ICC kigamije guta muri yombi abayobozi bayo

772

Israel yavuze ko izajurira ku nyandiko zo guta muri yombi Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu n’uwahoze ari Minisitiri w’ingabo Yoav Gallant zasohowe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rubarega ibyaha byo mu ntambara muri Gaza.

Mu cyumweru gishize, abacamanza ba ICC basohoye inyandiko zo guta muri yombi abo bagabo babiri hamwe n’umukuru wa gisirikare wa Hamas Mohammed Deif, bavuga ko hari impamvu zumvikana zo kwemeza ko hari uburyozwacyaha kuri abo bagabo uko ari batatu ku byaha byo mu ntambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bivugwa ko byakorewe muri Gaza.

Leta ya Israel, hamwe na Netanyahu na Gallant, bahakanye bivuye inyuma ibyo bashinjwa.

Ku wa gatatu, ibiro bya minisitiri w’intebe wa Israel byavuze ko byamenyesheje ICC gahunda yabyo yo “kujurira kuri urwo rukiko hamwe n’ubusabe bwo gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’inyandiko zo guta muri yombi”.

Byongeye gusubiramo ko Israel ihakana ububasha bwa ICC n’ishingiro ryo mu rwego rw’amategeko ry’izo nyandiko zo guta muri yombi Netanyahu na Gallant.

Ibiro bya Netanyahu byanavuze ko Senateri Lindsey Graham wo muri Amerika yahaye Netanyahu amakuru mashya “ku bikorwa arimo gukora mu nteko ishingamategeko y’Amerika byo kurwanya [kwamagana] ICC n’ibihugu byakoranye na yo”.

Mu cyumweru gishize, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko izo nyandiko zo guta muri yombi abo bategetsi “ziteye isoni”.

Yagize ati: “Ikintu icyo ari cyo cyose ICC ishobora kumvikanisha, nta kungana guhari – nta na kumwe – hagati ya Israel na Hamas. Buri gihe tuzashyigikira Israel mu kurwanya inkeke ku mutekano wayo.”

Ibihugu binyamuryango bya ICC bitarimo Israel n’Amerika bitegetswe kugira icyo bikora mu gufunga umuntu uregwa urimo gushakishwa iyo agaragaye ahantu bifiteho ububasha mu rwego rw’amategeko.

Ibihugu bimwe byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) byagaragaje ko bizubahiriza icyemezo cya ICC, mu gihe ibindi byanze kuvuga icyo byakora mu gihe Netanyahu yaba akandagiye ku butaka bwabyo.

Leta y’Ubwongereza yagaragaje ko Netanyahu yatabwa muri yombi igihe yaba akoreye urugendo mu Bwongereza.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa Michel Barnier yavuze ko Ubufaransa buzubahiriza “cyane” inshingano zabwo zo mu mategeko mpuzamahanga.

Ariko ejo ku wa gatatu, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yavuze ko uwo mutegetsi wa Israel ashobora kugira ubudahangarwa ku gutabwa muri yombi ku nyandiko ya ICC kuko Israel atari umunyamuryango wa ICC.

Iryo tangazo rigira riti: “Ubudahangarwa nk’ubwo bureba Minisitiri w’intebe Netanyahu n’abandi baminisitiri bireba ndetse bizaba ngombwa kubizirikana igihe ICC yaba idusabye kubata muri yombi no kuyibashyikiriza.”

Ubufaransa bwagaragaje icyo gitekerezo nyuma y’umunsi umwe hatangajwe amasezerano y’agahenge yo kurangiza intambara hagati ya Israel n’umutwe ushyigikiwe na Irani wa Hezbollah wo muri Libani. Ubufaransa – byahoze bukoloniza Libani – n’Amerika byagize uruhare rukomeye mu biganiro byagejeje kuri ayo masezerano.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yanenze iryo tangazo ry’Ubufaransa, ivuga ko ari igisubizo gitewe n’igitutu cya politike kugira ngo bukomeze kugirana umubano mwiza na Israel.

Andrew Stroehlein, wo mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, yagize ati: “Nta muntu n’umwe ugira ubudahangarwa ku nyandiko yo guta muri yombi ya ICC kubera ko ari ku butegetsi – si Netanyahu, si Putin, nta n’umwe.”

Mu mwaka wa 2021, ICC yanzuye ko ifite ububasha bwo kuburanisha ku karere ka West Bank kigaruriwe na Israel, kuri Yeruzalemu y’uburasirazuba na Gaza kuko umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yemeye ko Palestine ari umunyamuryango.

Dosiye y’umushinjacyaha wa ICC kuri Netanyahu, Gallant na Deif ishingiye ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu mwaka wa 2023, ubwo abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas bateraga Israel, bica abantu bagera hafi ku 1,200 ndetse bashimuta abandi 251 babajyana muri Gaza.

Israel yasubije itangira igikorwa cya gisirikare cyo kurimbura Hamas, cyiciwemo abantu nibura 44,000 muri Gaza, nkuko minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ibivuga.

Israel yemeza ko yishe Deif mu gitero cyo mu kirere muri Gaza muri Nyakanga (7) uyu mwaka, ariko ubushinjacyaha bwa ICC bwavuze ko butari mu mwanya wo kubyemeza.

Hamas nta cyo yatangaje ku nyandiko yo guta muri yombi Deif ariko yakiriye neza inyandiko zo guta muri yombi Netanyahu na Gallant, ivuga ko icyemezo cya ICC ari “intambwe y’ingenzi y’icyitegererezo mu mateka”.

ICC – yashinzwe mu mwaka wa 2002 – ikora iperereza, igata muri yombi ndetse ikaburanisha abantu baregwa ibyaha bya mbere bikomeye cyane ku rwego mpuzamahanga: jenoside, ibyaha byo mu ntambara, ibyaha byibasira inyokomuntu, n’icyaha cy’ubushotoranyi hagati y’ibihugu.

Uru rukiko rufite ibihugu binyamuryango 124. Ariko ibihugu bikomeye nk’Amerika, Ubushinwa, Uburusiya n’Ubuhinde si ibinyamuryango kuko bitigeze na rimwe bishyira umukono cyangwa byemeza amasezerano ashyiraho urwo rukiko, azwi nka Sitati y’i Roma (cyangwa ‘the Rome Statute’ mu Cyongereza).

Comments are closed.