Israel Mbonyi yihanganishije Abarundi nyuma y’aho ubuyobozi bwanze ko abataramira.

10,215
Kwibuka30
Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo ikubiyemo ubuhanuzi bugarura ikizere  (...) - Abba Gospel
Nyuma y’aho guverinoma y’igihugu cy’u Burundi yanze ko Israel Mbonyi ataramira Abarundi, uno musore yihanganishije abakunzi be bo mu gihugu cy’u Burundi.

Hagati mu cyumweru turangije nibwo ministre w’umutekano wo hagati mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko ata Munyarwanda wemerewe kuza gutaramira Abarundi, bituma igitaramo Bwana Israel Mbonyi yari yateguye gukorera muri icyo gihugu cy’u Burundi kiburizwamo, kuri ubu uwo musore ukunzwe cyane n’abatari bake mu bakunzi b’indirimbo zaririmbiwe Imana yihanganisha abakunzi be baba i Burundi.

Mu butimwa yanyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Bwana Israel Mbonyi yavuze ko ababajwe cyane no kumenyesha abakunzi be bo mu gihugu cy’u Burundi ko ibitaramo yari ahafite bitakibaye.

Yakomeje avuga ko we n’itsinda rye bahisemo guhagarika ibyo bitaramo kubera ubujyanama bagiriwe ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19, ati dukomeje gutegereza ko ibintu bizatungana tukabataramira.

Kwibuka30

Ubu nibwo butumwa Bwana Mbonyi yageneye abakunzi be bari bamutegereje i Bujumbura.

May be an image of text that says 'Hello Everyone, We are saddened to inform you that the Israel Mbonyi Live Concert in Bujumbura has been canceled. We decided to put off the event due to the advice from the health department Authorities due to the Covid- Pandemic. We still look forward to holding the Concert as soon as the restrictions on public gatherings are lifted. We sincerely apologize for any inconvenience this may have caused you. Sincerely, Israel Mbonyi/ 12 Stones Management'

Iyo hataza kuzamo zino mpinduka benshi bise iza politiki, Bwana Israel Mbonyi yari yitezwe gutaramira i Bujumbura iminsi itatu ku mataliki ya 13,14, na 15 kuno kwezi kwa Munani 2021.

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bandikishije izina rye ikaramu y’icyuma mu mitima y’abakunzi ba muzika ihimbaza Imana mu Rwanda, ndetse ntiwareka guhamya ko ariwe utwaye ibendera ry’yo muzika muri ino myaka ya vuba mu njyana y’iziririmbirwa Imana.

Leave A Reply

Your email address will not be published.