Israel yarekuye imfungwa za Palestine nyuma y’uko Hamas na yo irekuye abanya-Israel 20 bakiriho mu bo yarashimuse

151
kwibuka31

Mu masaha ya saa saba y’i Ramallah muri Palestine – saa sita mu Burundi no mu Rwanda, imodoka ebyiri za ‘bus’ zitwaye imfungwa z’Abanye-Palestine barekuwe na Israel zageze i Ramallah muri West Bank aho na ho bari bategereje cyane abo Israel irekura. Ni intangiriro yo kurekura abandi barenga 1,000 Israel yari ifunze.

Aho humvikanye urusaku rw’abantu benshi bishimye bagizwe n’imiryango yari itegereje abantu bayo bafungiye muri Israel, nk’uko umunyamakuru wa BBC wari uriyo abivuga.

Ababyeyi bahoberanye n’abana babo na benewabo barekuwe, abandi barabaterura babashyira ku ntugu mu kwishimira irekurwa kwabo.

Benshi mu barekuwe na Israel uyu munsi bari barakatiwe gufungwa burundu nyuma y’uko inkiko zo muri Israel zibahamije ibyaha birimo ubwicanyi.

Benshi muri bo babonekaga nk’abashegeshwe n’ubuzima bubi abandi bafite ibikomere bigaragara. Bamwe bagorwaga no kubasha gutambuka. Biraboneka ko imiryango yabo ihangayikishijwe n’uburyo bamerewe.

Mu barekuwe harimo aba bagabo b’impanga Ziv na Gali Berman bafotowe bari kumwe mu byishimo muri Gaza nyuma yo gushyikirizwa Croix-Rouge

Mu masaha y’igitondo cy’uyu munsi Abanya-Israel bagihumeka bari barashimuswe na Hamas mu myaka ibiri ishize uyu mutwe wabarekuye uyu munsi ubashyikiriza Coix-Rouge mbere yo gutaha bakagera iwabo muri Israel igisirikare cyaho kibitangaza.

Imibiri y’abapfuye muri bo na yo iraza gutangwa nyuma nk’uko Hamas ibivuga.

Abazima babarirwa muri 20, mu gihe imirambo y’abapfuye Hamas yari igifite ari 28.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko icyiciro cya kabiri cy’abantu 13 bari barafashwe bunyago na Hamas bashyikirijwe Croix-Rouge/Red Cross, bagakomeza berekeza ku bigo by’ingabo za Israel muri Gaza mbere yo gukomeza bekerekeza iwabo muri Israel.

Ni nyuma y’uko kare mu gitondo cya none Hamas yabanje kurekura barindwi muri aba yari yaratwaye bunyago mu Ukwakira(10) 2023.

Ku rubuga rwa Hostages Square i Tel Aviv mu murwa mukuru wa Israel hateraniye abantu benshi barimo gukurikirana iki gikorwa.

Kuva nyuma y’ibitero bya tariki 07 Ukwakira(10) 2023, abafite ababo bafashwe bugwate na Hamas bakomezaga guteranira kuri uru rubuga basaba ko ababo barekurwa.

Mu barekuwe harimo impanga Ziv na Gali Berman bafotowe bari kumwe mu byishimo muri Gaza nyuma yo gushyikirizwa Croix-Rouge.

Eitan Mor uri mu barekuwe arimo kuvugana n’umusirikare wa Israel nyuma y’iminsi irenga 735 yaratwawe bunyago na Hamas

Isreal na yobiteganyijwe ko irekura imfungwa 250 z’Abanye-Palestine n’abandi bantu yari ifunze barenga 1,700 yafatiye muri Gaza.

Mu mujyi wa Ramallah mu karere ka West Bank ka Palestine na ho haramukiye abantu benshi bakoranye bategereje ko Israel irekura ababo ifunze.

Israel yagarageje ko idashaka ko aba baturage berekana ibyishimo n’amabendera menshi ya Hamas bakunze kuba bitwaje nk’uko babikoze mu myaka yashize mu kurekura ababo nk’uku.

Umunyamakuru wa BBC Lucy Williamson wari uri i Ramallah avuga ko ibyari ibyishimo by’abategereje ababo byahindutse urujijo ubwo babuzwaga kuza gutegerereza aho mbere bakiriraga ababo barekuwe na Israel.

Imiryango y’abanye-Palestine yari itegereje abayo yabujijwe kugaragaza ibyishimo mu gihe itegereje abayo Israel ifunze

Comments are closed.