Igihugu cya IRAN cyashize cyemera ko aricyo cyarashe ya ndege ya Ukraine, ariko ko habayeho kwibeshya

8,936
Kwibuka30

Kera kabaye igihugu cya IRAN cyemeye ko aricyo cyarashe indege y’igihugu cya Ukraine ariko ko habayeho kwibeshya ku gisirikare

Igisirikare cyo mu gihugu cya Iran cyatangaje ko aricyo cyarashe indege yo Ukraine kuri uyu wa gatatu w’icyumweru gishize ubwo yahagurukaga ku kibuga k’indege cya Teheran cyitwa International airport of Teheran. Iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 ya kompanyi ya Ukraine International Airline yari itwaye abagenzi bagera kuri 176 yari ihagurutse kuri icyo kibuga ahagana saa 6:12 maze nyuma y’iminota ibiri gusa ikimara guhaguruka ni ukuvuga saa 6:14 ihita ikora impanuka maze abagenzi barimo bose bahasiga ubuzima.

Kwibuka30

Javad Zarif, ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Iran, abinyujije ku rukuta rwe rwa twiter yagize ati:”igihugu cya Iran n’abaturage bacyo babajwe cyane n’impanuka ya Beoeing iherutse kuba, habayeho kwibeshya no kwitiranya iyo ndege, twihanganishije imiryango y’ababuze ababo”

Ministri w’intebe wa Iran nawe yijeje amahanga ko uwo ariwe wese wagize ubwo burangare azashyikirizwa ubutabera. Igihugu cya Iran cyari cyakomeje guhakana uruhare urwo arirwo rwose mu ihanuka ry’iyo ndenge mu gihe igihugu cya Canada kimwe mu bihugu byaburiyemo umubare munini w’abaturage cyo cyari cyemeje ko gifite ibimenyetso simusiga byemeza neza ko ari Iran yarashe iyo ndege.

Leave A Reply

Your email address will not be published.