Itsinda rya mbere ry’Impunzi zari muri Libiya Zamaze guhaguruka zerekeza I Kigali

13,748

Nkuko byari biteganijwe, itinda rya mbere z’Abanyafrika bari baragizwe ingwate muri Libiya ubu ziri mu nzira zerekeza I Kigali.

Nyuma y’aho u Rwanda rusinye amasezerano hagati yarwo n’Umuryango Nyafrika ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi UNHCR ku italiki ya 10 Nzeli uno mwaka, amasezerano agamije kwimurira mu Rwanda zimwe mu mpunzi z’Abanyafrika zagizwe ingwate mu gihugu cya Libiya, kuri uyi aya masaha, itsinda rya mbere ry’impunzi zigizwe n’abagera kuri 66 ubu bamaze gufata rutemikirere berekeza ku butaka bw’u Rwanda. Izo mpunzi zahagurutse I Tripoli muri Libiya mu gitondo cyo kuri uyu wa kane zerekeza I Misrata aho ziri bwurizwe indege ziza I Kigali.

Umuyobozi wa UNHCR muri Libiya yatangaje ko izo mpunzi zigizwe n’urubyiruko ndetse n’abana batari kumwe n’ababyeyi babo.

Biteganijwe ko izo mpunzi zigera I Kigali mu masaha y’igicuku. Nkuko umuyobozi uhagarariye UNHCR muri Libiya yabitangarije BBC, yavuze ko yashimishijwe cyane n’ubushake bw’u Rwanda ndetse ko yizeye neza ko bazahabonera amahoro batabonye muri Libiya. Yakomeje avuga ko muri izo mpunzi higanjemo urubyiruko ndetse n’abana benshi batari kumwe n’imiryango yabo ndetse n’abapfakazi. Ministri ushinzwe gukumira ibiza mu Rwanda yavuze ko bazahita berekeza mu nkambi y’i Gashora mu Karere ka Bugesera, ni inkambi yifashishijwe mu kwakira ibihumbi byinshi by’Abarundi mu Mwaka wa 2015, irimo ibyankenerwa byose, ndetse n’ibibuga by’imyidagaduro.

Uyu mubyeyi nawe ari mu bari mu nzira berekeza I kigali

Muri ayo masezerano, bavuga ko impunzi izakenera icyangombwa cyo gutura mu Rwanda azagihabwa ko ndetse n’uzashaka gusubira iwabo azasubirayo nta kibazo.

Ikibazo cy’impunzi z’abanyafrika bagizwe ingwate muri Libiya cyakajije umurego ubwo zari zitangiye kugabwaho ibitero ndetse bamwe bagapfa. Nyinshi muri.izo mpunzi zageze muri Libiya ziri gushakisha uburyo zakwambuka zikajya ku mugabane wa Buraya.

Comments are closed.