Madame INGABIRE Yatawe muri yombi, arashinjwa Gukuramo inda akajugunya umwana

22,315

Madame Ingabire ari mu maboko y’ubugenzacyaha kubera icyaha cyo gukuramo inda maze umwana akamujugunya muri toilette. (Photo: inyarwanda.com)

Umugore witwa INGABIRE wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Muhoza mu Mudugudu wa Yorodani ari mu maboko y’ubugenzacyaha mu Rwanda kubera icyaha cyo gukuramo inda y’amezi arindwi maze uruhinja akarujugunya mu musarani. Ano makuru yemejwe n’umuvugizi w’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB Bwana MBABAZI MODESTE, yavuze ko koko uno mugore ari mu maboko y’ubugenzacyaha akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukuramo inda maze umwana akamujugunya mu musarane, Modeste yabwiye umuseke.com ko kuri ubu uwo mugore ari kwa muganga kugira ngo babanze bakurikirane ubuzima bwe.

Abaturage baturanye n’uyu mudamu, bavuze ko Madame INGABIRE bari bamaze iminsi babona atwite inda nkuru ariko bakaba batari kuyibona, nibwo begereye ubuyobozi bavuga impungenge n’amakenga bafite kuri uwo mugore, nyuma biza kugaragara koko ko Ingabire yakuyemo inda y’amezi arindwi maze umwana akamujugunya muri toilette. Madame Ingabire ngo ni umugore ufite abana batatu ariko akaba yaratandukanye n’umugabo.

Comments are closed.