Itsinda ryo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare mu Misiri ryasuye Ingabo z’u Rwanda

7,132
Kwibuka30

Itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Misiri riyobowe na Brig Gen Ahmed Ibrahim Mohammed Alam El Deen rigizwe n’abasirikare bane barimo gusoza amasomo y’abofisiye, ryasuye Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuva ku Cyumweru taliki ya 16 kugeza kuri uyu wa Kane ku ya 20 Mutarama 2022.

Intego y’uruzinduko rwabo kwari ugukora urugendoshuri rujyanye no kwigira ku mahugurwa y’ibanze agenerwa abofisiye bari mu myitozo ya gisirikare mu Rwanda.

Ku ya 18 Mutarama 2022, iryo tsinda rigizwe n’abanyeshuri n’umuyobozi wabo, ryasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, ryakirwa n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki n’Imikorere muri Minisiteri y’Ingabo Maj Gen Ferdinand Safari n’Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rishinzwe ibikorwa (J3) Col Chrysostom Ngendahimana, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Ku cyicaro Gikuru, iryo tsinda ryoherejwe n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Misiri ryari riherekejwe n’Uhagarariye Inyungu za gisirikare za Misiri mu Rwanda (Attaché), Gen. Hesham Rammah.

Maj. Gen. F. Safari yashimye umubano mu bya gisirikare usanzwe urangwa hagati y’u Rwanda na Misiri, anaha ikaze abo banyeshuri n’umuyobozi wabaherekeje abifuriza kugirira ibihe byiza mu Rwanda.

Kwibuka30

Ku ya 18 no ku ya 19 Mutarama, iryo tsinda ryitabiriye amasomo y’ibanze agenerwa ba ofisiye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako riherereye mu Karere ka Bugesera, aho baganiriye n’abayobozi b’iryo shuri ndetse banagenzura imyitwarire n’imibereho y’abanyeshuri bari mu myitozo.

Mu gihe bamaze mu Rwanda, abo bofisiye bo mu Misiri banafashe igihe cyo kunamira inzirakarengani zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso Rukuru rwa Kigali ndetse Banasura n’Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Nteko Ishinga Amategeko. y’u Rwanda.

Uruzinduko rw’aba bofisiye ruje rukurikira urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri (Egypt) Lt Gen Mohamed Farid wayoboye itsinda ry’abasirikare bakuru basuye u Rwanda kuva tariki ya 27 kugeza ku wa 29 Gicurasi 2021, bagirana ibiganiro n’ubuyobozi bukuru  bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bijyanye no kurushaho gutsura umubano mu bya gisirikare.

Ingabo za Misiri n’Ingabo z’u Rwanda bifitanye umubano mwiza w’igihe kirekire, by’umwihariko mu bijyanye no guhanahana ubumenyi mu myitozo ya gisirikare.

Ubushakashatsi bugaragaza ko Igisirikare cya Misiri ni cyo gisirikare gikomeye kurusha ibindi muri Afurika, biryo ubufatanye bwacyo n’Ingabo z’u Rwanda bubonwa nk’umusingi ukomeye mu kurushaho kwagura ubunararibonye mu bya gisirikare.

Mu kirangantego cy’ingabo za Misiri handitsemo ko ‘iyo mu kaboko kamwe hari umwiko wo kubaka, mu kandi haba hari imbunda yo kurinda inyubako.’

Comments are closed.