Nyanza: Abamotari babangamiwe n’abayobozi babo babatwaza igitugu.

9,198
Kwibuka30
Nyanza District on Twitter: "Amazing view of some parts of @NyanzaDistrict  town. Please, let this be your next destination. You will enjoy visiting  the King Palace Museum, hiking the cultural trails which

Bamwe mu bakora umwuga w’ubumotari mu Karere ka Nyanza baravuga ko babangamiwe bikabije n’abayobozi babo babatwaza igitugu.

Umwuga wo gutwara abantu kuri moto ni umwe mu myuga ikorwa na benshi muri iki gihugu, akenshi usanga biterwa n’imiterere y’igihugu ubwacyo kuko u Rwanda ari kimwe mu bihugu birimo imisozi ishinze.

Ibigaragarira amaso, usanga umubare munini w’urubyiruko rimwe na rimwe usanga rutarabashije kwiga arirwo rugwiriye muri uwo mwuga, nubwo bwose hari ibyemeza ko hari n’abandi benshi bize, ndetse bakagera ku rwego rwa kaminuza bawuyobotse.

Abamotari ni kimwe mu byiciro by’abakozi bahora bataka kutitabwaho, ndetse bamwe bakavuga ko ari igice kibereyeho gukamurwa na buri wese ubifitiye ubushobozi, kenshi bagashyira mu majwi abakuriye amakoperative yabo, bakayashinja kubaka amafranga atagira ingano ariko ntibabone icyo akora mu iterambere bwite rya motari, aya niyo marira afitwe na bamwe mu Bamotari bakorera uwo mwuga mu Karere ka Nyanza bavuga ko babangamiwe bikabije n’abayobozi b’amakoperative yabo babatwaza igitugu, ibyo bikabangamira iterambere ryabo.

Ubwo umunyamakuru wa Indorerwamo.com yageraga muri ako Karere, yaganiriye na bamwe mu bamotari ariko batifuza ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru ku mpamvu z’uko baramutse babamenye ahubwo babamerera nabi kurushaho.

Umwe yagize ati:”Urebye jye nkorera amafranga menshi, ariko nta na rimwe ndayageza yose mu rugo, hari abasekirite baduhoza ku nkeke, iyo agufashe ntakuburaho ikosa, agerageza akarihimba kandi wahakana ugacibwa amande

Kwibuka30

Uwo mumotari yavuze ko niyo ugejeje ikirego ku bayobozi babo ahubwo bakuka inabi, ndetse rimwe na rimwe bakaguca andi mande, n’ibindi bihano birimo kuba batwarwa moto. Yakomeje agira ati:”Iyo twegereye abayobozi bacu ahubwo biba bibi cyane, ibihano barabyongera, ndetse hari nubwo badutwara moto”

Haravugwamo ruswa muba sekirite babo

Undi wemeye k amazina ye ashyirwa hanze yagize ati:”Jye nitwa Mugabo, nibashaka bantwarire moto, harimo ruswa iteye ubwoba, nk’ubu iyo agufashe akaguhimbira ikosa rihanishwa nka bibiri (2,000frs), iyo umuhaye nk’igihumbi arakurekura ukagenda kuko agutangiye raporo ucibwa icumi harimo n’agasuzuguro

Yakomeje avuga ko icyo kibazo bagerageje kukigeza ku muyobozi ushinzwe amakoperative mu Murenge ariko kugeza ubu akaba ataragira icyo abikoraho.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe makoperative mu Rwanda Prof. HARERIMANA J.Bosco ku murongo wa terefoni, yibukije ko igikorwa cyo guca amande abamyamuryango bikozwe n’abasekirite bitemewe kandi ko abamotari bakwiriye gushirika ubwoba bakabarega mu gihe bibabayeho.

Comments are closed.