Iyo ukoresheje ubwiherero mu ndege bigenda bite? Umwanda ujya he?

8,082
Q&A: Everything Wheelchair Users Need to Know About Airplane Bathrooms •  Spin the Globe

Benshi bakunze kwibaza iki kibazo ariko iyo bagerageje gushaka ibisubizo barabibura kuko hari abababwira ko umwanda bawujugunyahanze y’indege ariko siko bimeze.

 Waba uri umuntu ukunda umunezero wo kujya mu ndege cyangwa ugasanga bitguteye ubwoba, hari ikintu kimwe abagenzi bose bindege bashobora kumvikanaho;  Ubwiherero ni nigenzi.

Benshi mu bize ubugenge bavuga ko kongera uburemere runaka ku ndege bishobora gutuma itagenda neza ikaba yanakora impanuka mu gihe hakomeje kwiyongeraho ibiro kuko hari ibyo yagenewe guwara bitarenga.

Commercial Airplane Flying Above Clouds Stock Photo - Download Image Now -  iStock

Ariko se ni iki twavuga ku ndege ifite uburebure bwa metero hagati y’eshanu n’esheshatu irimo abagenzi hagati y’ijana na mirongo inani na Magana inani mirongo itanu na batatu bitewe n’ubwoko bw’indege mu gihe haba nta bwiherero kandi hari abakora urugendo rurerure tutirengagije ko hari n’ushobora kugira uburwayi atewe no kuba yicaye mu ndege cyangwa se akaba yabwinjiranye kuburyo bisaba gukoresha umusarane?

Ni iki se twavuga ku ngaruka byaduteza noneho mu gihe umuntu wese ukoresheje ubwiherero bwayo bisaba ko uwo mwanda ujugunywa hanze y’indege yo igakomeza kugenda isukuye  nk’uko bamwe babizi nyamara abari hasi biri  kubagiraho ingaruka?

Mu myaka irenga 30, indege zakoresheje ubwiherero bwa vacuum kugirango zitagomba gutwara amazi adakenewe, byiyongera cyane muburemere. Kuva mu bwiherero, imyanda inyura mu miyoboro y’indege ikagera inyuma y’indege kandi ikaguma mu kigega kugeza indege igeze ku butaka aho abashinzwe gukuramo iyo myanda baba bagomba kubikorera. Ibi bituma nta ngaruka bigira ku buremere bw’indege igakomeza kugenda neza.

Comments are closed.