Indoneziya: Imibare y’abishwe n’umutingito yazamutse, ibikorwa by’ubutabazi birakomeje

7,180
Kwibuka30

Umutingito ukomeye  wibasiye ikirwa cya Sumatra muri Indoneziya wishe abantu 10, abagera kuri 400 barakomereka, abandi babarirwa mu bihumbi bakurwa mu byabo.

Abatabazi ejo kuwa gatandatu babonye indi mirambo ibiri mu mazu yashenywe n’uyu mutingito wari ku gipimo cya manyetide 6.2 washegeshe intara ya Sumatra mu gitondo cyo kuwa gatanu.

Kwibuka30

Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukumira ibiza, Abdul Muhari, yavuze ko abantu batandatu bapfiriye mu karere ka Pasaman, bane bapfira mu gace bihana imbibe.

Abatabazi baracyari gushakisha abandi bantu bane bikekwa ko bagwiriwe n’ibyondo byavuye ku musozi washenywe n’uyu mutingito.

Nibura abantu 388 bakomerekejwe n’uyu mutingito wambutse ujya mu bihugu bya Maleziya na Singapole.

Abarenga ibihumbi 13 bataye ingo zabo bajya gushaka aho bikinga. Inzu zirenga 1400 zarasenyutse.

Comments are closed.