Jado Castar yafunguwe nyuma y’uburoko bw’amezi umunani

8,149
May be an image of 1 person, standing and outdoors

Nyuma y’amezi umunani yose ari mu gihome, kuri ubu Bwana Jado Castar yafunguwe bishimisha benshi mu bakunzi be.

Nyuma y’amezi umunani Bwana BAGIRISHYA Jean De Dieu wamenyekanye cyane nka Jado Castar, kuri ubu ikiriho ni uko uyo mugabo yamaze gufungurwa, ikintu cyashimishije abatari bake cyane cyane abo bari basanzwe bakorana.

Umwe mu bakozi bakoranaga kuri Radio B&B Bwana Jean Luc, yashyize ku rukuta rwe rwa facebook ifoto uyu mugabo Castar ari kumwe na Bwana David Bayingana, ifoto yari iherekejwe n’amagambo agira ati:”Welcome back big man Jado Castar

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, David Bayingana, inshuti ye y’akadasohoka bakoranye kuva kuri Radio Salus, Radio 10 kugeza bashinze radio yabo ya B&B FM, yamuhaye ikaze, ashyiraho ifoto bari kumwe bafatanye ku rutugu.

Kugeza ubu twagerageje kuvugana na David atubwire birambuye ku ifungurwa rya Castar ariko ntibyadushobokeye kuko atari gufata terefone ye.

Twibutse ko Jado Castar yatawe muri yombi taliki ya 20 Nzeli umwaka ushize, ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 urukiko rwasomye urubanza aho rwaregagamo Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar gukoresha inyandiko mpimbano mu gikombe cya Afurika cy’abagore muri Volleyball giheruka kubera mu Rwanda, icyo gihe yahamijwe icyaha akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri.

Taliki ya 7 Werurwe 2022, urukiko rwagabanije igifungo cy’imyaka kigera ku mezi umunani

Comments are closed.