Bitunguranye Turikiya yitandukanyije na Suede na Finiland kubusabe bwo gushaka kwinjira muri NATO

8,808
Kwibuka30

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, yagaragaje impungenge ku busabe bwa Suède na Finiland bishaka kujya muri NATO, avuga ko atabifiteho igitekerezo cyiza nyuma y’urugamba u Burusiya bwashoje kuri Ukraine kubera nayo gushaka kujya muri NATO.

Amagambo ye aje nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko ya Suède yari imaze kwiga ku busabe bwo kwinjira muri NATO, igashimangira ko byagabanya ibyago byo kugirana ibibazo n’ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi.

Finland na Suède , byombi ni ibihugu bifitanye imikoranire na NATO. Byakunze kuvuga ko kwinjira muri uyu muryango atari ngombwa.

Ni ibihugu byombi bituranye n’u Burusiya gusa kuva bwatera Ukraine, byongeye gutekereza kuri politiki z’umutekano wabyo.

Kwinjira muri NATO byasaba ko ibihugu byose biri muri uyu muryango bibyemeza, gusa Turikiya nka kimwe mu bibarizwamo byaciye amarenga ko bidateganya gushyigikira ubusabe bwa Finland na Suède.

Kwibuka30

Perezida Erdogan yagize ati “Turi gukurikirana ibijyanye na Finland na Suède ariko ntabwo nabyakiriye neza.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo dushaka gukora amakosa, ibihugu byo muri Scandanavia bimeze nk’amarembo y’imitwe y’iterabwoba. N’ikirenzeho, bafite imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.”

Amagambo ya Erdogan yasaga n’avuga ku ishyaka ry’aba- Kurd rifite abayoboke benshi mu bihugu byo muri Scandinavia.

Turikiya ni Umunyamuryango wa NATO guhera mu 1952, gusa kuwubamo ni iturufu yifashisha muri Politiki yayo.

Finland : carte
Suede na Finland Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, yagaragaje impungenge ku busabe bwa kubusabe bwabyo mu kwinjira muri NATO

Comments are closed.