Japan: Abe Ministre wari w’intebe yeguye ku buyobozi kubera uburwayi bw’amara

11,061
Japan's Shinzo Abe back to hospital over health worries | Euronews

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe yatangaje ko yeguye ku butegetsi ku mpamvu z’ubuzima bwe.

Yavuze ko adashaka ko uburwayi bwe bubangamira ifatwa ry’ibyemezo mu gihugu, asaba imbabazi abaturage b’Ubuyapani kubera ko adashoboye kurangiza manda ye.

Bwana Abe amaze imyaka myinshi arwaye indwara yo mu mara (intestins) izwi nka ‘ulcerative colitis’ itera kubabuka (inflammation) mu rwungano ngogozi (appareil digestif).

Ariko yavuze ko mu gihe cya vuba gishize ari bwo ubu burwayi bwe bwarushijeho gukara.

Azaguma ku mwanya we kugeza habonetse umusimbura.

Mu mwaka ushize, yabaye minisitiri w’intebe wa mbere umaze igihe kirekire ku butegetsi mu Buyapani. Iyi manda yari ariho yayitangiye mu mwaka wa 2012.

Shinzo Abe is losing his grip on power due to cronyism scandal - Business  Insider

Kujya kwa muganga kenshi kwa Bwana Abe byatumye hahwihwiswa byinshi kuri ejo hazaza he ku butegetsi

Mu mwaka wa 2007, yeguye by’igitaraganya nka minisitiri w’intebe kuri manda ye yari yabanje, kubera ko iyo ndwara itatumaga akora akazi ke neza.

Iyi ndwara karande yatangiye kuyirwara kuva akiri umusore w’ingimbi.

Bwana Abe w’imyaka 65 y’amavuko, yamamaye nk’umutegetsi ukomeye ku bya kera no guharanira inyungu z’Ubuyapani, ndetse no guteza imbere ubukungu bw’iki gihugu, muri gahunda yahawe izina rya “Abenomics”.

Yongereye imbaraga ubwirinzi bw’Ubuyapani ndetse n’amafaranga iki gihugu gishora mu rwego rwa gisirikare.

Ariko yananiwe kuvugurura ingingo ya 9 igamije amahoro iri mu itegekonshinga, ibuza ingabo kugira ikindi zakora kijyanye n’intambara, keretse gusa mu gihe zaba zitewe zikirwanaho.

ABE SHINZO YAVUZE IKI?

Yavuze ko ubuzima bwe bwatangiye kuba bubi ubwo iyi ndwara yongeraga kumukarira hagati mu kwezi kwa karindwi muri uyu mwaka.

Yongeyeho ko ubu ari guhabwa ubundi buvuzi kuri iyi ndwara, kandi ko agomba kubuhabwa mu buryo buhoraho kuburyo bitamushobokera kubona igihe gihagije cyo gukora ibyo asabwa nka minisitiri w’intebe.

Yavuze ko adashobora gukora amakosa na busa mu gufata ibyemezo bikomeye, ko rero yahisemo kwegura.

Ati: “Nabitekerejeho nsanga ntakwiye gukomeza akazi kanjye nka minisitiri w’intebe”.

Yunamye mu buryo bwo gutanga icyubahiro, yongeyeho ati:

“Nifuzaga gusaba imbabazi abaturage b’Ubuyapani mbikuye ku mutima kubera kuva ku mwanya wanjye habura umwaka umwe ngo manda yanjye irangire, no muri aya makuba yatewe na coronavirus, ndetse no mu gihe ingamba nyinshi zikiri gushyirwa mu bikorwa”.

Yanavuze ko hari ibyo yicuza ko atagezeho kandi biri mu by’ingenzi yari yarasezeranyije Abayapani.

Ibyo ni nko gutegeka Koreya ya ruguru kugarura Abayapani yashimuse mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, gucyemura amakimbirane ashingiye ku gace Ubuyapani n’Uburusiya byombi bivuga ko ari akabyo, ndetse no kuvugurura cyane itegekonshinga akongerera ububasha igisirikare.

Ni iki kigiye gukurikiraho?

Bwana Abe yagize ati: “Nzuzuza inshingano zanjye nshimitse kugeza ku mpera”. Azageza ubwo umusimbura we azaba amaze gutorwa.

Ibi yavuze byatumye mu ishyaka rye rya Liberal Democratic Party (LDP) batangira gutekereza ku gutora uwamusimbura ku buyobozi bwaryo.

Aya matora azakurikirwa n’amatora azakorwa n’abadepite batora minisitiri w’intebe mushya.

Hamaze kumenyekana bamwe mu bashobora kuvamo uwamusimbura.

Barimo nka Minisitiri w’intebe wungirije, Taro Aso, umunyamabanga mukuru wa leta Yoshihide Suga, na Fumio Kishida, umukuru w’igenamigambi mu ishyaka LDP, uvugwa ko ari we Bwana Abe yifuza ko yamusimbura.

Nta n’umwe muri bo witezweho kuba yava bikomeye mu murongo mugari w’ingamba za leta ziriho kuri ubu.

Uwatsinda aya matora yaguma kuri uyu mwanya kugeza manda ya Bwana Abe irangiye mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2021.

Shinzo Abe, Japan's Longest-Serving Leader, to Resign Because of Illness -  The New York Times

Comments are closed.