Japan: Tetsuya Yamagami wishe uwahoze ari minisitiri w’intebe yasobanuye icyabimuteye
Nyuma yo kuraswa amasasu abiri mu gituza akajyanwa kwa muganga, byarangiye Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe apfuye. Uwamurashe ni umugabo w’imyaka 41, amazina ye ni Tetsuya Yamagami.
Yabwiye Polisi ko ubwo Shinzo Abe yari Minisitiri w’Intebe atitwaye mu buryo bwamushimishije bityo ko yumvaga yifuza icyabahuza ngo amwice.
Amakuru yaje kumennyekana nyuma ni ay’uko uriya mugabo yigeze kuba mu ngabo z’u Buyapani zirwanira mu mazi mu myaka ya 2005.
Ikindi cyamenyekanye ni uko imbunda yakoreshejwe yica Shinzo Abe ari imbunda uriya mugabo yikoreye ubwe, abinyujije mu guterateranya ibyuma.
Abumvise urusaku rwayo bumvise atari urw’imbunda isanzwe ahubwo ngo rwavugaga mu buryo bwihariye.
Amasasu abiri yakomerekeje Shinzo Abe mu gituza yangije igice cy’ibihaha n’umutima k’uburyo yapfuye azize gutakaza amaraso menshi.
Mu Bitaro byitwa Nara bageragaje kumutera amaraso no guhagarika ayavaga ariko biranga.
Mu Buyapani iyo umuntu ahamijwe icyaha cy’u Bwicanyi nawe ahanishwa urupfu.
Comments are closed.