Jay Polly yikomye abahanzi bihaye guhimba indirimbo zirimo ibishegu

9,626
Jay Polly | Music In Africa

Jay polly yinjiye mu rugamba rwo guhatana n’abahanzi baririmba ibihangano avuga ko birimo ubutumwa budakenewe, ahamya ko aba bakomeje kuroha abanyarwanda babinyujije mu kubigisha imico mibi.

Ni iritavuze umwe muri iyi minsi, hari abakunzi ba muzika bamaze igihe bashinja abahanzi gukora indirimbo ziganjemo amagambo aganisha cyane ku rukundo rudatana n’imibonano mpuzabitsina, ari yo magambo Jay Polly yita “ibishegu”.

Uyu muraperi uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda, yavuze ko ari gukora indirimbo yise ’Day by Day’ afatanyije na Green P, irimo ubutumwa bwa Hip Hop y’umwimerere, inakebura abahanzi bamaze iminsi baririmba ibyo yita ’ibishegu.’

Ati “Twakoze indirimbo yitwa ’Day by day’, dushaka kubabwira ko ibi bintu bamazemo iminsi bavuga ngo Saa moya, amagare, ari ibishitani. Dushobora gukundana tukaganira, ariko si ngombwa kuvuga ibishegu mu muziki. Umuziki uzamara imyaka ibihumbi, ninayo mpamvu usanga umuntu akora indirimbo igasaza abafana, ariko igapfa bidateye kabiri.”

Jay Polly yibukije abahanzi bakora bene ibyo bihangano bagambiriye kwihuta mu kumenyekana, ko bibeshya.

Ati “Ibyo bintu byabo bakeka ko aribyo bizabarokora cyangwa bizabagezayo, baribeshya. Nk’umuhanzi niba ukeka ko uzagezwayo no kuroha abantu, ufite ikibazo. Ntabwo uzagerayo rwose.”

Uyu muraperi yibukije abahanzi ko hari uburyo baririmbamo aya magambo, kandi ntibiteze ikibazo nk’Abanyarwanda. Yakomeje yibutsa abahanzi bagenzi be ko hari ibyo bakabaye baririmbaho bitari ’urukundo’ bitsaho, atanga urugero nko ku bijyanye no kubaka no kwiyubaka.

Indirimbo ’Day by day’ iri gukorwa na Davydenko, Jay Polly yavuze ko ikubiyemo ubutumwa buvuga ku bahanzi ba Hip Hop ndetse n’ubutumwa bukenewe butari ubwo koreka igihugu.

Ati “’Day by day’ iratuvuga twebwe abo turibo n’ihangana turimo n’aba bantu bose bari baribeshye ko Hip Hop itakiriho. Ariko twitekerejeho turaganira, turababwiza ukuri noneho. Abanyarwanda bazi ibikenewe bitari ibyo kubeshyabeshya. Muraroga igihugu mwebwe? Reka reka.”

Jay Polly yavuze ko abanyarwanda badashaka kumva ubutumwa bw’imibonano mpuzabitsina gusa.

Ati ”Abanyarwanda ntabwo babishaka, ni indirimbo uzasanga imenyekana iminsi ingahe ariko itarenza n’ukwezi kumwe, kuko si ibintu bikenewe, bavuge ibintu abanyagihugu bakeneye, aho bavuye, aho bakeneye kujya n’ibindi bibubaka.”

Uyu muraperi asanga indirimbo zirimo ibishegu zizacibwa no gukora kw’abandi bahanzi batabiririmba. Ku kijyanye n’imyitwarire mibi ikunze kuranga abaraperi, Jay Polly yavuze ko nta muntu w’intungane ubaho, ariko ikibazo atari ukwitwara nabi gusa, ahubwo ikigoye ari ukubivamo.

Yavuze ko atazashyigikira na rimwe ibintu byoreka abanyagihugu. Ati ”Ababiririmba ni yo gahunda barimo kandi irarangira vuba, twayiteye kandi irarangira. Turazana ubutumwa bukenewe n’abanyagihugu, biriya bigomba kugenda bikavaho.”

Jay Polly aherutse gusohora indirimbo yise ’Hope’ yakoranye na Da Queen, ikubiyemo ubutumwa buvuga ku mwana muto watawe n’ababyeyi, ubu uri kwitabwaho mu bitaro bya Kibagabaga.

(Src:Igihe)

Comments are closed.