Jimmy Butler yafashije Miami Heat kubuza Lakers gutwara igikombe

8,050
Kwibuka30

Ibifashijwemo na Jimmy Butler, Miami Heat yatsinze Los Angeles Lakers amanota 111-108 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, byatumye hazitabazwa umukino wa gatandatu mu ijoro rishyira ku wa Mbere.

Lakers yagiye gukina uyu mukino iyoboye n’intsinzi 3-1 mu mikino irindwi ya nyuma ishoboka ndetse yari ibizi ko gutsinda umukino wa gatanu byari gutuma yegukana igikombe cya 17 cya NBA, ikagera ku gahigo ka Boston Celtics yatwaye byinshi.

Gusa, nyuma yo kugorwa mu minota myinshi y’umukino, Los Angeles Lakers yayoboye umukino (97-96)hasigaye iminota itandatu n’amasegonda 20 mu gace ka kane, mbere y’uko Miami Heat ikuramo ikinyuranyo zigakomeza gukubana (101-99)ubwo haburaga iminota itatu n’amasegonda 18.

Miami Heat yongeye kuyobora ubwo Jimmy Butler yatsindaga amanota abiri ku ikosa yari amaze gukorerwaho habura amasegonda 16.8 mu gihe Danny Green yahushije amanota atatu y’ingenzi mbere y’uko habaho akaruhuko gato.

Tyler Herro yatsinze lance-franc ebyiri yahawe, atsinda amanota abiri ya nyuma yabonetse nyuma mu gihe LeBron James yagowe no gushyira umupira mu nkangara.

LeBron James yasoje uyu mukino n’amanota 40, arimo atatu yatsinze inshuro esheshatu mu gihe Anthony Davis wavunitse mu minota itatu ya nyuma ariko akaguma mu kibuga, yatsinzemo 28.

Umukinnyi w’ingenzi muri uyu mukino yabaye Jimmy Butler wa Miami Heat, watsinze ‘triple-double’ igizwe n’amanota 35, imipira 12 yasamye ivuye ku nkangara n’indi 11 yatanzemo ikavamo amanota kuri bagenzi be.

Kwibuka30

Agace ka mbere k’umukino kari gafunguye ku makipe yombi, aho Miami Heat yatangiye iri hejuru, Lakers iyobora n’amanota 18-13 mbere y’uko Heat iyijya imbere n’inota rimwe ry’ikinyuranyo (25-24).

Miami Heat yayoboye agace ka kabiri kugeza ubwo yigeze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11(50-39), ariko karangira harimo amanota ane gusa (60-56).

Ubwugarizi bwa Lakers bwarimo Dwight Howard, bwakoze amakosa atandukanye ku barimo Butler mu gace ka gatatu, ibi byatumye Jae Cowder na Duncan Robinson batsindamo amanota ane mu nshuro zitandukanye ubwo babaga bakiniwe nabi nyuma yo gutsinda atatu.

Aga ka kane katangiye harimo ikinyuranyo cy’amanota atandatu (88-82) mbere y’uko Heat iyongera akagera kuri 11, ariko LeBron James arwana kuri Los Angeles Lakers arayagabanya mbere y’uko Kentavio Caldwell-Popoe atsinda amanota atatu yatumye Lakers iyobora (97-96).

Duncan Robinson yasoje umukino atsinda amanota atatu inshuro zirindwi ku ruhande rwa Miami Heat.

Mu gihe Lakers iyoboye n’intsinzi 3-2, umukino wa gatandatu uzaba mu rukerera rwo ku wa Mbere mu gihe bibaye ngombwa uwa karindwi wakinwa ku wa Gatatu.

(Src:Igihe)

Leave A Reply

Your email address will not be published.