Davis D yasobanuye indirimbo ye yise IFARASHI benshi bavuga ko yuzuyemo ibishegu

10,847
Kwibuka30
Davis D yashyize hanze indirimbo nshya “DEDE” {VIDEO}

Nyuma y’aho ashyiriye hanze indirmbo ye nshya yitwa IFARASHI benshi bakavuga ko irimo ibishegu, umuhanzi Davis D yasabye abantu ko bayumva uko iri.

Indirimbo nshya ya Davis D imaze iminsi itera impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko yuzuyemo amagambo y’ibishegu mu gihe abandi bumva ko ari amagambo asanzwe cyane ko nyiri kuririmba atigeze atomora avuge ibintu mu magambo ye kuko yagiye akoresha amagambo ajimije.

Davis D yavuze ko yaririmbye ifarasi isanzwe, nkuko amaze igihe aririmba ibintu bitandukanye nka;Henessy, Micro, Inkongoro ya Dede n’izindi.

Avuga ku ijambo “kiboko” yaririmbye, yagize ati”Ifarasi igira ikiboko bakoresha iyo bashaka ko yihuta. Niyo naririmbye nta bindi.”

Uyu muhanzi yavuze ko mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo, aba avuga ubwiza bw’umukobwa bahuye uteye nk’Igisabo, ariko nawe akitaka nk’umusore w’umunyamafaranga.

Aba yizeza uyu mukobwa ko agerageza kumuba hafi, akamurinda gusamara ngo atwarwe n’umutungo yamubonanye.

Kwibuka30

Yongeye gushimangira ko nta busambanyi yaririmbye muri iyi ndirimbo ndetse nta n’ibishegu yashyizemo.

Ati”Njye naririmbye Ifarasi, icyakora ntabwo indirimbo imwe abantu barenga miliyoni 12 z’abanyarwanda zayumva kimwe. Hari nabo irangira nta jambo bumvisemo, rero buri wese aryoherwe nuko ayumva.”

Abajijwe niba adacibwa intege nuko ari mu b’imbere batungwa agatoki mu gukoresha amagambo y’ibishegu ndetse hakaba n’abahamya ko indirimbo ze zikwiye gucibwa, Davis D yavuze ko bitamuca intege kuko ari umuhanzi umaze guca mu bintu bitandukanye kandi bigoranye.

Davis D aherutse kubwira itangazamakuru ko we atajya aririmba ibishegu ndetse ababivuga ari ababa bashaka guharabika ibihangano bye.

Yasabye abahanzi baririmba indirimbo zirimo amagambo areba abantu bakuru, kujya bagaragaza imyaka y’abo baririmbiye.

Ati: “Bajya bashyiraho imyaka y’abantu icyo gihangano kigenewe, ntabwo biba bikwiye ko abana bumva ubutumwa bugenewe abantu bakuru.”

Ibi uyu muhanzi yabivuze nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yari yatangaje ko Minisiteri akoramo itazigera ishyigikira abahanzi baririmba ibishegu byonona umuco.

Davis D ari mu gahinda nyuma y'uko amashusho y'i - Inyarwanda.com
Leave A Reply

Your email address will not be published.