Joe Biden yatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu umwaka utaha

5,786
Kwibuka30

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Joe Biden yatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu cy’igihangange muri manda ye ya kabiri mu matora y’umwaka utaha

Prezida Joe Biden wa Leta Zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu kuri manda ye ya kabiri, mu matora ateganijwe kuba mu mwaka utaha wa 2024.

Kwibuka30

Ibi Biden yabitangaje kuri uyu wa kabiri taliki ya 25 Mata 2023 abinyujije mu butumwa bwari buherekejwe n’amashusho, ubutumwa bwamaze iminota itatu gusa, muri ubwo butumwa, Joe Biden yasabye abaturage be kuzongera kumugirira icyizere bakamutora kuri manda ye ya kabiri kugira ngo azabashe kugeza abaturage ayobora ku byo yiyemeje ubwo yiyamamazaga ku nshuro ya mbere ahanganye na Bwana Trump Donald.

Biden yavuze ko imyaka ya mbere nka Perezida, yayimaze aharanira ko demokarasi no kwishyira ukizana bya rubanda byongera kuganza muri icyo gihugu cyitwara nk’aho gihagarariye demokarasi ku isi. Perezida Biden Joe yanenze bikomeye abahezanguni bashyigikiye Donald Trump wamubanjirije ku buyobozi, avuga ko bashaka guhungabanya amahame yo kwishyira ukizana bya rubanda.

Yagize ati:“Ubwo niyamamarizaga kuba Perezida mu myaka ine ishize, naravuze ko turi mu rugamba rwa roho ya Amerika. Kandi turacyarurimo. Ni yo mpamvu ngiye kongera kwiyamamaza.

JOE Biden ni umuperezida ukuze wayoboye Leta zunze ubumwe za Amerika, yagiyeho asimbuye Bwana Donald utarabaashije gutorerwa kuyobora manda ya kabiri nka perezida wa USA.

Leave A Reply

Your email address will not be published.