Musanze: Umwana yakomerekeje se ubwo yageragezaga gutabara nyina wakubitwaga

6,016
Kwibuka30

Mu Kagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 14 ushakishwa, nyuma yo gutoroka amaze gutema se ageragezaga gukiza nyina wakubitwaga.

Uwo mugabo w’imyaka 40 witwa Manishimwe Alexis ngo yarwanye n’umugore we Mujawamariya Chantal ahagana saa saba z’ijoro rishyira ku wa Mbere tariki ya 24 Mata 2023, nyuma y’intonganya ngo yari azanye mu rugo ubwo yari atashye muri iryo joro.

Ngo umwana wabo w’umuhungu w’imyaka 14 akibona ko se amaze gukomeretsa nyina mu mutwe amutemye, yamwambuye umuhoro amutema ku bice binyuranye by’umubiri birimo umutwe, umusaya, ikiganza n’ukuguru, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Migeshi, Ishimwe Justin yabitangarije Kigali Today natwe dukesha iyi nkuru.

Kwibuka30

Yagize ati “Uwo mugabo usanzwe agirana amakimbirane n’umugore we, yatashye mu ijoro ashwana n’umugore umwana aje asanga se yakubise nyina hasi yamukomerekeje mu mutwe, ahita yaka se umuhoro yari afite aramutema”.

Uwo muyobozi, avuga ko bakimara kumenya ayo makuru batabaye, basanga uwo mwana yatorotse, bahita batangira kumushakisha.

Birakekwa ko uko kurwana byatewe n’ubusinzi bw’umugabo, aho abaturage n’ubuyobozi ngo bahora bahosha ayo makimbirane, uwo muyobozi agasaba abaturage kwitabaza ubuyobozi mu gihe abo mu rugo bagiranye ikibazo.

Ati “Turakangurira abaturage, ko mu gihe umugore n’umugabo bagiranye amakimbirane, bitari ngombwa ko bihererana ibyo bibazo, bajye babigeza ku buyobozi hakiri kare mu kwirinda ingaruka zavamo zirimo gukomeretsanya, cyane ko uriya muryango twahoraga tuwukurikirana ku mpamvu y’ibibazo bahora bagirana”.

Mu gihe uwo mwana yari agishakishwa nyuma yo gutoroka, abakomeretse bahise bagezwa ku Kigo Nderabuzima cya Gasiza, bitabwaho n’abaganga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.