Joe Biden yifurije iruhuko ridashira imbwa ye CHAMP yaraye ipfuye

6,440
President Biden's dog Champ dies | MPR News
Umuryango wa Prezida Joe Biden watangaje ko imbwa yabo yitwa Champ yapfuye ku myaka 13

Prezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Bwana Joe Biden abinyujije ku rukuta rwe rwa twiter yatangaje ko imbwa ye yitwaga Champ yapfuye ndetse anayifuriza irhuka ridashira.

Ku butumwa bwe yanyujije ku rukuta rwa twiter, Joe Biden yagize ati:”Ruhukira mu mahoro muhungu wacu mwiza Champ, tuzahora tugukumbura.”

Perezida n’umugore we bagaragaje agahinda gakomeye batewe no kubura iyi mbwa, bavuga ko ibasigiye irungu rikomeye kandi ko bari bayifitiye urukundo ruhambaye.

Kuri uno muryango, imbwa Champ ngo yari isobanuye byinshi ku buryo bayifataga nk’umuhungu wabo.

Uno muryango usigaranye indi mbwa yitwa Major, yari isanzwe ibana na Champ. Umugore wa Champ yagize ati:”Ni byiza kuba dusigaranye major, ariko Champ yo yari akarusho, yari izi ubwenge bitangaje, yagiraga urukundo ntabona uko mvuga”

Major and Champ: Joe Biden's dogs moved out of White House - BBC News

Comments are closed.