Johan Hamel umwe mu basifuzi bakomeye mu Bufaransa yituye hasi mu myitozo arapfa.

5,763
Kwibuka30

Johan Hamel wari umusifuzi ukomeye w’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 42.

Sendika yo mu Bufaransa y’abasifuzi b’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere yatangaje muri iki gitondo ko uyu musifuzi wo muri Ligue 1, Johan Hamel, yitabye Imana afite imyaka 42.

Ikinyamakuru L’Équipe gisobanura ko yagize ikibazo cy’indwara ya stroke ari mu myitozo.

Hamel yari umusifuzi wo mu cyiciro cya mbere kuva 2016/17, yari amaze gusifura imikino 136 ya Ligue 1 yose hamwe, harimo umunani muri uyu mwaka w’imikino.

Kwibuka30

Vuba aha yasifuye umukino wa Lille na Rennes ku ya 6 Ugushyingo, kandi yari umusifuzi kuri VAR ubwo Paris Saint-Germain yatsindaga Auxerre mu cyumweru gishize.

Yasifuye kandi muri Ligue 2 inshuro 85 zose, harimo umukino wahuje Metz na Annecy ku mukino w’umunsi wa 7.

Uyu mufaransa kandi yabaye umusifuzi wa kane mu mikino myinshi y’I Burayi, harimo umukino wa Real Madrid itsindira mu rugo Celtic muri uyu mwaka w’imikino, ndetse n’imikino mike ya Europa League na Conference League mu myaka y’imikino itatu ishize.

Ibinyamakuru bitandukanye mu Bufaransa byanditse ko yafashwe n’iriya ndwara ari mu myitozo agahita ashiramo umwuka.

(Isabelle KALISA)

Leave A Reply

Your email address will not be published.