Perezida Trump yeruye avuga ko agifite inyota yo kongera kuyobora USA mu mwaka wa 2024

5,510
Kwibuka30

Bwana Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze ubumwe za Amerika yeruye avuga ko aziyamamariza kongera kuyobora icyo gihugu cy’igihangange ku isi kandi ko afite icyizere cyo gutsimbura Joe Biden kuri uwo mwanya kuko asanga Biden atararigeze agira icyo amarira Abanyamerika.

Donald Trump yatangaje kumugaragaro ko aziyamamaza mu matora ya perezida ya 2024 mu ijambo ryibanze ku kunenga uko politiki n’ubukungu bya Amerika bihagaze ubu.  

Ari mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago muri leta ya Florida imbere y’abakunzi be bari bahakoraniye, Trump yasubiyemo intero ye yo kugira “Amerika nziza nanone”. 

Mu ijambo ryamaze isaha irengaho, yatangiye agira ati Kugira ngo tugire Amerika nziza kandi ikomeye nanone, iri joro ntangaje ko nziyamamaza ku mwanya wa perezida wa Amerika. 

Trump, w’imyaka 76, yamaze imyaka ine ku butegetsi atsindwa na Joe Biden ubwo yashakaga manda ya kabiri, yakomeje gusubiramo, nta bimenyetso yerekana, ko yibwe amajwi. 

Mu ijambo rye yagize ati “Kuva ubu rero kugeza ku munsi w’amatora mu 2024…Nzarwana kurusha undi wese wigeze ubikora mbere. Tuzatsinda abahezanguni b’abademokrate barimo kugerageza gusenya igihugu cyacu bakirimo.”

Trump yavuze ko mu myaka ine ari ku butegetsi “abantu bose bari bameze neza. Buri muntu yariho abaho neza kurusha ikindi gihe cyose mbere”.

Kwibuka30

Yavuze ko ubukungu bwa Amerika bwariho buzahuka vuba ubwo yavaga ku butegetsi nyuma y’uko buzahajwe n’icyorezo cya Covid.

Ati “Ubu turi igihugu kirimo guhirima”, akomoza ku izamuka rikomeye ry’ibiciro muri Amerika.

Abanyamakuru bagendanye na Perezida Joe Biden aho ari muri Indonesia bavuze ko abajijwe kugira icyo avuga ku ijambo rya Trump yavuze ko ntacyo.

Biden yari yicaranye mu nama na Perezida Emmanuel Macron i Bali mu gihe Trump yariho avuga ijambo muri Amerika, ahita asabwa n’abanyamakuru kugira icyo arivugaho. 

Abanyamakuru bavuze ko yasubije ati “Hoya, ntacyo mu by’ukuri.” 

Gusa abagize itsinda rye kuri Twitter bahise bashyira kuri Twitter inkuru y’amashusho kuri Donald Trump iherekejwe n’ubutumwa buvuga ngo “Trump yananiwe Amerika”.   

Hashize igihe aca amarenga ko azongera akiyamamaza, kandi nyuma yo gutsindwa mu myaka ibiri ishize nabwo yaciye amarenga ko azagaruka.

(Habimana Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.