José Chameleone ku rutonde rw’abanyotewe kuyobora umugi wa Kampala

8,399
Here is Jose Chameleone's teen daughter with 'Dorotia' - Eagle Online

José Chameleone yamaze kwemeza ko aziyamamariza kuyobora umugi wa Kampala

Nyuma y’aho benshi mu bahanzi hirya no hino bagaragaje inyota yo kuyobora no kwinjira muri politiki, kuri ubu undi muhanzi witwa Mayanja Joseph wamenyekanye cyane nka JOSE CHAMELEONE yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuyobora umugi wa Kampala.

Abinyujije ku rukuta rwe ra twiter, Bwana Chameleone yavuze ko yibonamo ubushobozi bwo kuyobora umugi wa Kampala, ndetse akaba amaze kwiha n’intego azagenderaho mu bikorwa bye byo kwiyamamaza igira iti: ‘Ukuri n’ubutabera; ibisubizo ku Mujyi wacu w’agahebuzo’

Nubwo we yashyizeho iyo ntego, ariko benshi barasanga atabishobora kuko muri kamere ye ngo ashobora kuba akunda kurwana, uwitwa OTEBA Georges yahise amwibutsa ko akunda kurwana ko iyo ntego yihaye ihabanye cyane n’imiterere ye bwite.

Bwana Chameleone aziyamamaza mu matora azaba mu mwaka utaha wa 2021 aho azaba ahatanye n’abandi bahanzi muri kiriya gihugu cya Uganda harimo n’umukobwa witwa Irene Ntale.

Yes, I am running for lord mayor – Dr Jose Chameleone

Chameleone arumva yaba umuyobozi mwiza w’umugi wa Kampala.

Comments are closed.