Mu magambo akakaye KARASIRA yasubije Min BAMPORIKI wari wamubwiye ko atagira uburere

39,730
Kwibuka30

Nyuma yuko Bamporiki avuze ko Bwana kararsira Aimable adafite uburere kandi ko adakwiye kurererera u Rwanda, Bwana Karasira nawe ntiyaripfanye

Kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Nyakanga 2020 nibwo intambara y’amagambo yatangiraga hagati y’Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’umuco Bwana BAMPORIKI bivuye ku magambo Bwana Karasira Aimable wamenyekanye cyane nka Profesa Nigga, akaba ari n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda yari yavuze ko adashobora kurererera umwana we mu Rwanda.

Kwibuka30

Bwana BAMPORIKI Yahise avuga ko uni mugabo adakwiye kuba yakorera Kaminuza nk’umurezi, ibintu abantu benshi bahise babona ko ari gushaka kumwirukanisha ku kazi, Bamporiki yashoje avuga ko Karasira Aimable adafite uburere bwo gutanga kuko nawe atabuhawe.

Nyuma y’ayo magambo benshi bari bategereje icyo Karasira ari buhite avuga, muri kino gitondo nawe yahise yandika ku rukuta rwe rwa Facebook asubiza ministre Bamporiki ndetse amwibutsa amwe mu mateka y’ubuzima bwe bwo gucukura imisarane, Bwana Karasira yagize ati:”uwacukuye imisarane ntiyatinya gucukurira imva abandi, ni wowe mbwira Nyakubahwa”

Ubu nibwo butumwa yageneye Bamporiki

Leave A Reply

Your email address will not be published.