Jose Chameleone yasabye imbabazi nyuma yo gufotorwa asomana na murumuna we Weasel

5,579

Jose Chameleone yasabye imbabazi abakunzi b’umuziki muri Uganda, abafana be ndetse n’inshuti z’umuryango we nyuma yo gufotorwa asomanira na murumuna we Weasel ku rubyiniro.

Nyuma y’igitaramo ‘Legend Gwanga mujje’ Jose Chameleone aherutse gukora kikitabirwa n’abakunzi b’umuziki muri Uganda, cyakurikiwe n’inkuru nyinshi zavugaga imyato uyu muhanzi.

Icyakora nubwo yavugwaga imyato bitewe n’uburyo yari yakoze igitaramo cy’agatangaza, ku rundi ruhande hari inkuru zagarukaga ku myitwarire idahwitse uyu mugabo yagaragaje ubwo yari ku rubyiniro.

Imwe mu myitwarire idahwitse yavugwaga muri iki gitaramo ni amafoto yashyizwe hanze Chameleone ari gusomana na murumuna we Weasel.

Ibi byatumye Chameleone afata umwanya wo gusaba imbabazi, avuga ko bitari bikwiye ko basomanira ku rubyiniro.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Chameleone yagize ati “Ndasaba imbabazi abantu bose, njye na Weasel turi abavandimwe kandi turi abagabo mu muryango. Twafatiwe mu bihe byari bishyushye!”

“Nk’abagabo bakomoka muri Afurika, tuzi indangagaciro za Afurika, ibyabaye turabyicuza kandi turabizeza ko bitazigera byongera kubaho ukundi. Mu izina ry’umuryango wa Mayanja dusabye imbabazi.”

Si ubwa mbere aba bahanzi bagaragaye basomanira ku rubyiniro nubwo kuri iyi nshuro aribwo byasakuje cyane kurusha igihe cyose cyabanje.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.