Joseph Habineza wigeza kuba ministre w’umuco mu Rwanda agiye gushyira hanze indirimbo.

12,526
Minister of Sports and Culture (Minispoc) Joseph Habineza … | Flickr

Bwana HABINEZA JOSEPH wahoze ari ministre w’umuco na siporo mu Rwanda yatangaje ko agiye gusohora indirimbo mu minsi ya vuba

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Bwana HABINEZA Joseph yashyizeho amafoto ari muri Studio, atangaza ko agiye gusohora indirimbo ye.

Ati Ndi gufata indirimbo. Iraza vuba.

Habineza Joseph wamenyekanye cyane ku kazina ka Joe ubwo yari akiri ministre, yabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo tariki ya 28 Nzeri 2004 asimbuye Bayigamba Robert, yegura ku mpamvu ze bwite mu Ugushyingo 2011 asimburwa na Mitali Protais.

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika yemeye ukwegura kwa Minisitiri Joseph Habineza, yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria.

Muri Kamena 2014, Joseph Habineza yongerewe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Ghana ndetse ku wa 18 Kamena 2014 akaba yari yashyikirije Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Bivuze ko icyo gihe yari ahagarariye u Rwanda muri Nigeria no muri Ghana.

Ku wa 24 Nyakanga 2014 nibwo Amb Joseph Habineza yabaye umwe mu baminisitiri bagize Guverinoma nshya yari iyobowe na Anastase Murekezi, Minisitiri w’Intebe.

Ubu ni umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ubwishingizi buciriritse cya Radiant Yacu Ltd.

Comments are closed.