Pierre Damien wahoze ari ministre w’intebe ejo nibwo azatangira kuburanishwa.

8,051
Kwibuka30
Rwanda:Former PM Habumuremyi Under Arrest - PAN AFRICAN VISIONS

Uwari ministre w’intebe ku munsi w’ejo nibwo azitaba urukiko

Amakuru yo guta muri yombi Prof. Pierre Damien Habumuremyi, yamenyekanye taliki ya 5 Nyakanga ariko akaba yarafashwe ku wa 3 Nyakanga kubera ibyaha birimo ubuhemu akekwaho.

Prof. Pierre Damien usanzwe ari umuyobozi w’Urwego rw’Igihugurushinzwe Imidari n’Impeta by’Ishimwe, yari asanzwe ari n’umuyobozi wa Kaminuza ya Gikristu (Christian University) yanashinzwe n’uyu muyobozi.

Kwibuka30

Ibyaha akekwaho bikaba bifitanye isano n’imikorere y’iriya kaminuza yamaze guhagarikwa, birimo icyaha cy’ubuhemu ndetse n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.

Amakuru yizewe agera kuri Umuseke, avuga ko uyu wigeze kuyobora Guverinoma y’u Rwanda azagezwa imbere y’Urukiko ejo ku wa Kane tariki ya 16 Nyakanga 2020.

Prof. Pierre Damien uzaba aburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, azaburanishwa n’urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye mu Kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko.

Ikinyamakuru Umuseke kizakurikirana iburanisha ry’uru rubanza kuva rutangiye kugeza rurangiye.

Rwanda:Former PM Habumuremyi Under Arrest - PAN AFRICAN VISIONS
Leave A Reply

Your email address will not be published.