Juda Muzika, itsinda ryari rigezweho muri muzika mu Rwanda ryasenyutse

3,348
Kwibuka30

Abasore babiri Mbaraga Alex [Junior] na Ishimwe Prince [Darest] bari bagize itsinda Juda Muzik riri mu yari agezweho muri muzika nyarwanda, batandukanye nyuma y’imyaka itanu baririmbana.

Ni inkuru mbi ku bari abakunzi b’iri tsinda. Kugeza ubu icyatandukanyije aba basore ntikiramenyekana.

Amakuru agera ku Igihe.com natwe dukesha iyi nkuru avuga ko Mbaraga Alex amaze igihe atangiye umushinga w’indirimbo ye nshya ya wenyine.

Kuri uyu wa 1 Gicurasi 2023 umwe mu bagize iri tsinda Ishimwe Prince [Darest] abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangarije abamukurikira ko atakiri kumwe na mugenzi we, ubu yatangiye urugendo rushya nk’umuhanzi ku giti cye.

Mu kiganiro gito yangiranye na IGIHE uyu musore watangiye imikoranire mishya na Eey D Entertainment ntiyashatse kwerura ngo avuge icyaba cyatumye batandukana.

Ati “Nta byinshi navuga gusa ubu munyakire nk’umuhanzi mushya, ndashimira abanyeretse urukundo tugitangira umuziki, nongeye kubasaba gukomeza kunshyigikira muri uru rugendo rushya nkomeje nk’umuhanzi ku giti cye.”

“Junior na we azabatangariza gahunda ye uko ite, ubu sinjye waba ugiye kumuvugira, gusa abakunzi bacu batwihanganire, uyu ni umwanzuro wangoye gufata.”

Kugeza benshi mu bakurikira umuziki nyarwanda bakomeje kwibaza igituma abahanzi bihurije hamwe nk’itsinda batarambana, buri gihe usanga intego zabo zihagarara aribwo bagitangira gusoroma amatunda y’ibyo batangiye bacyinjira muri muzika.

Kuva batangira umuziki nk’itsinda mu 2018, Juda Muzik ni itsinda ryari rihanzwe amaso na benshi ngo ribahoze amarira batewe n’isenyuka ry’amwe mu matsinda yari yarigaruriye umuziki nyarwanda.

Kwibuka30

Izina ‘Juda’ ryakomotse ku nyunge y’inyuguti zitangira amazina y’aba basore bombi Junior na Darest, bongeraho ‘Muzik’ nk’igikorwa biyemeje gukora.

Darest aherutse gutangaza ko yahuye bwa mbere na mugenzi we Junior mu 2010 ubwo bari bagiye kwiga mu kigo cya Essa Nyarugunga aho bakunze kwita kwa Dodo.

Nyuma yo gusoza amasomo, aba basore batari bafite ubushobozi bwo gutangira umuziki, mu mpera ya 2016 bakoranye na Clyn Vybz ibafasha gukora indirimbo yabo ya mbere.

Imikoranire yabo ntiyamaze kabiri, bahise batandukana mu mpera ya 2017 bakoranye indirimbo imwe bise ‘Biramvuna’.

Nyuma mu 2018 banze ko ubufatanye bwabo busenyuka biyemeza gukomeza ibyo batangiye nk’itsinda, bakomeza akazi kabo ko kuririmba n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bagikora n’ubu.

Ku itariki 7 Gashyantare 2018 nubwo bari bagifite ikibazo cy’ubushobozi, bakoze ndirimbo yabo ya mbere bise ‘Wawundi’.

Iri tsinda rimaze gukora indirimbo zisaga 22, bari bamaze iminsi batangaje ko bari mu myiteguro yo kumurika Album ya mbere yari kuzasohoka muri uyu mwaka 2023.

Mbere y’uko bamurika iyi album, aba bahanzi bahisemo kubanza guha abakunzi ba muzika umuzingo w’indirimbo eshanu bise ‘5 Blessings of Juda’’ bahuriyemo n’abahanzi batandatu.

Umubare gatanu bashyize kuri iri zina ry’uyu muzingo muto ni imyaka itanu bamaze muri muzika.

Indirimbo ya mbere yasohotse kuri uyu muzingo ni iyo bise ‘Too Much’ bahuriyemo n’abarimo Alvin Smith (La vache) w’i Burundi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.