Justin bieber nyuma yo kwandura covid-19 umuhagarariye yamaze impungenge abategereje igitaramo cye.

8,178
Justin Bieber Tests Positive for COVID-19, Delays Las Vegas Concert -  Variety

Nkuko byatangajwe n’ushinzwe kureberera inyungu z’uyu muhanzi scott brown, hari icyizere ko azakira vuba.

Byatangajwe ko Justin bieber yanduye covud nyuma y’igitaramo yakoreye I San Diego kuwa gatanu  tariki 18 Gashyantare nk’uko byatangajwe ariko ngo uburwayi bwe ntabwo buzamara igihe kirekire ngo bimubuze gukomeza gahunda ze z’umuziki.

Uyu muhanzi w’imyaka 27 ufite indirimbo ikunzwe cyane mu ziheruka nka Yummy afite gahunda yo kuzakora ibitaramo byinshi muri uyu mwaka dore ko tariki 22 Gashyantare afite igitaramo nanone muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko akazazenguruka n’indi migabane.

(written by Emmy Noah)

Comments are closed.