Umuyobozi wa firime muri Marvel yasezeranye na Jennifer Holland wagaragaye muri filime ikunzwe cyane muri iyi minsi

7,208
Kwibuka30
Peacemaker Creator James Gunn and Star Jennifer Holland Announce Engagement  - newscontinue

Uyu mugabo witwa James Gunn mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo byatangajwe ko yambikanye impeta n’uyu mukinnyi wa filime igezweho yitwa peacemaker akaba agaragaramo yitwa Emilia Harcourt

Kwibuka30

Hari hashize igihe aba bombi bakundana ariko muburyo batashatse gushyira hanze cyane kugeza ubwo bambikanye impeta ndetse bakabishyira no ku mbuga nkoranyambaga zabo. N’ubwo bari bamaranye imyaka irindwi bakundana ariko ibyabo ntibyakunze kugarukwaho cyane kuko mu myaka yose bamaranye barambagizanya, bamaraga igihe kinini bari mu kazi.

Gunn yamenyekanye cyane ubwo hasohokaga filime yayoboye zirimo Guardian of the galaxy yasohotse muri 2014 ikaba ifite ikindi gice kizasohoka umwaka utaha , ndetse na suicide squad yasohotse muri 2021. Ku myaka ye 55 yishimiye kwambikana impeta na Jennifer w’imyaka 35 nk’uko yabyitangarije

(Written by Emmy Noah)

Comments are closed.