Kaboneka Francis na Tuyizere Thadée barahiriye inshingano nshya

1,324

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Kamena 2024 yakiriye indahiro za Kaboneka Francis wagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, hamwe na Tuyizere Thadée na we wagizwe Komiseri muri iyi Komisiyo.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, yabibukije ko bafite umukoro ukomeye mu kurinda uburenganzira bwa muntu.

Kaboneka Francis na Tuyizere Thadée na we wagizwe Komiseri muri iyo Komisiyo bashyizwe muri iyi Komisiyo n’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 22 Gicurasi 2024, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Abo bombi bashyizwe muri iyi myanya basimbuye abandi ba Komiseri muri iyo Komisiyo barangije manda yabo, aribo Makombe Jean Marie Vianney na Uwizeye Marie Thérèse, barangije manda zabo ebyiri. Ubusanzwe Abakomiseri bo muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu bemererwa manda imwe y’imyaka itanu, ishobora kongerwa rimwe.

Inshingano za Kaboneka muri iyo Komisiyo kimwe n’abandi ba komiseri muri iyo Komisiyo, nk’uko bitenywa mu itegeko rigena ibirebana na yo cyane cyane mu ngingo yaryo ya 15, harimo kwemeza gahunda iri ku murongo w’ibyigwa, gufata ibyemezo byose bijyanye no guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu, kwemeza igenamigambi na gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo, kwemeza imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Komisiyo ya buri mwaka mbere yo kuyishyikiriza inzego zibishinzwe.

Hari kandi kwemeza raporo y’ibikorwa by’umwaka bya Komisiyo,ndetse no kwemeza raporo zihariye ku bikorwa Komisiyo yamenye bihutaza uburenganzira bwa muntu. Ikindi ni ukwemeza amategeko ngengamikorere ya Komisiyo, hakaba no kwemeza inkunga, impano n’indagano.

Mu zindi nshingano za Komiseri muri iyo Komisiyo, harimo gutegura imbonerahamwe y’inzego z’imirimo za Komisiyo, gushaka no gushyira mu myanya abakozi ba Komisiyo, ndetse no gufata ibyemezo byose byatuma imikorere ya Komisiyo irushaho kugenda neza.

Comments are closed.