Kigali: Idarapo rya Commonwealth ryazamuwe I Kigali

17,900

kuri uyu wambere idarapo rya Commonwealth rya zamuwe i Kigali muri Convention Centre. akaba ari umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza nk’uko biteganyijwe ko inama y’uyu muryango izabera i Kigali muri kamena 2020

muri Convention Centre

Kuri uyuwambere muri Convention Centre, Police y’u Rwanda yazamuye ibendera ry’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza( Commonwealth)

Police y’u Rwanda mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza yazamuye idarapo ry’uyumuryango. Ibi byabereye muri Kigali Convention Centre, niho biteganyijwe ko iyi nama izabera. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwerane Nyakubahwa Dr.Vincent BIRUTA abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati:”uyu munsi u Rwanda rwifatanyije n’abasaga miliyari 2.4 bahuriye mu muryango wa Commonwealth mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, mu rwego rwo gukomeza kongera ubukire, ubufatanye ndetse n’ubumwe umunsi mwiza wa Commonwealth

Comments are closed.