Kainerugaba arasanga kaba ari akaga gakomeye mu gihe abantu bose bahagurukira kurwanya umutwe wa M23

6,591

Nyuma y’aho ingabo za Kenya zifashe umwanzuro wo kujya muri DRC kurwanya umutwe wa M23, Gen. Kainerugaba arasanga byaba ari akaga gakomeye cyane mu gihe abantu bose bahagurukira kurwanya uwo mutwe yita abavandimwe be.

Kuri iki cyumweru General KAINERUGABA umuhungu wa perezida Museveni KAGUTA wa Uganda yongeye ararikoroza ku mbuga nkoranyambaga bituma benshi bongera kwibaza kuri uyu mugabo ufatwa nk’ukomeye mu gihugu cya Uganda.

General yatanze igitekerezo cye mu ndorerwamo y’ukuntu abona ibintu nyuma y’aho igihugu cya Kenya gifashe umwanzuro wo kohereza umutwe w’ingabo udasanzwe mu butumwa bwo kurwanya umutwe wa M23 umaze iminsi warashegeshe uburasirazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Gen Muhoozi KAINERUGABA arasanga ko byaba ari akaga gakomeye cyane mu gihe akarere kose kahagurukira kurwanya umutwe wa M23 we afata nk’abavandimwe be, mu butumwa bwe yagize ati:”Nka M23, ndatekereza ko ari akaga gakomeye ku muntu uwo ari we wese urwanya abavandimwe bacu. Ntabwo ari ibyihebe. Bararwanira uburenganzira bw’Abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ni amagambo yakiriwe mu buryo butandukanye n’abantu ibihumbi basanzwe bakurikirana uyu muyobozi ku rukuta rwe rwa twitter.

N’ubwo bimeze bitya, Gen. Muhoozi arasanga Leta Ya DRC ikwiye kwemera ibiganiro n’umutwe wa M23, ikintu Leta ya Congo yahakanye kuva kera, yavuze ko idashobora kujya mu biganiro n’umutwe w’ibyihebe mu gihe na M23 yatsembye ivuga ko hatabayeho ibiganiro itazigera iva mu birindiro no mu bice byose uwo mutwe wigaruriye.

Kugeza ubu mu duce twose M23 iherutse kwigarurira haratekanye, ndetse na bamwe mu baturage biravugwa ko bari guhunguka n’ubwo bidatanga icyizere kuko benshi mu bakurikiranira hafi politiki n’umutekano w’akarere basanga hari igihu cy’intambara ikaze ishobora kongera kubura muri utwo duce.

Comments are closed.