RwandAir yatangiye ingendo zihuza Kigali na London

7,580
Kwibuka30

Ku Cyumweru taliki ya 6 Ugushingo, indege ya mbere ya Sosiyete Nyarwanda Ikora Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangiye ingendo zerekeza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya London Heathrow mu Bwongereza, mu kurushaho guhaza ibyifuzo by’abakiliya bakomeje kwiyongera. 

Nimu gihe abagenzi berekeza i London byabasabaga kubanza kunyura i Buruseli (Brussels) mu Bubiligi mu gihe cy’imyaka itanu ishize. 

Ubuyobozi bwa RwandAir buvuga ko gutangiza ingendo zerekeza i London nta handi indege inyuze bijyana no na gahunda y’indege zihuza Kigali na London nibura inshuro enye mu cyumweru, bitandukanye n’uko abajya muri UK baciye mu Bubiligi bahabwaga serivisi gatatu mu cyumweru. 

Ahagana saa tanu n’iminota 35 z’ijoro (23:35) ni bwo indege ya mbere yerekeza i Londo yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, ikaba yageze i Lonon Hearthrow saa kumi n’ebyiri za mugitondo, iyo gahunda ikazakomeza buri ku wa Kabiri, ku wa Kane, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru. 

Indege zigaruka zivuye i London zizajya zihaguruka buri saa mbili n’igice z’ijoro (20:30) ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru zigere i Kigali saa moya (07:00 AM) ku munsi ukurikira. 

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo, yagize ati: “Dushimishijwe cyane no kuba dutangije ingendo zerekeza i London nta handi zinyuze, kuko ni umujyi ukunzwe cyane uyu munsi, bikaba biturutse ku kuba serivisi zacu nziza zimaze kwamamara bidasanzwe.”

Yakomeje agira ati: “U Bwongereza ni isoko ry’ingenzi cyane kuri twe, kandi tuzi ko abakiliya bacu bazaha agaciro gakomeye ingendo bakora amasaha make    n’inyongera ku mihanda bamenyereye izajyana na serivisi nshya.”

Kwibuka30

Ingendo zihuza London na Kigali nta handi zihagaze zitezweho kongera umubare w’abantu baza gusura ingagi n’ibindi byiza nyaburanga bitatse u Rwanda birimo inyamaswa nini eshanu basanga muri Pariki y’Igihugu y’Akagera. 

Kuba gahunda y’ingendo iteguwe mu buryo bworohera buri wese bizafasha nanone abantu bose bifuza kunyura i Kigali berekeza mu bindi bice by’Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati n’Aziya.

Kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2017 ni bwo RwandAir yatangiye ingendo zihuza Kigali na London zinyuze i Buruseli nyuma yo gutangiza ingendo zituruka i London Gatwick ku ya 26 z’uko kwezi. 

Mu mwaka wa 2020, hashize imyaka itatu RwandAir itanga serivisi zizira amakemwa, ni bwo yatangiye kwerekeza i Heathrow ku kibuga cyakira indege nyinshi cyane, bikaba byarafashije guhuza abantu benshi  babaga bavuye imihanda itandukanye na London.

Kuri ubu RwandAir imaze kubaka izina rikomeye mu bijyanye na serivisi zizira amakemwa by’umwihariko ku isuku, gukoresha igihe neza, kwakira neza ababagana n’umutekano usesuye mu rugendo. 

Mu minsi ishize iyi sosiyete yegukanye ibihembo bitatu, birimo icyo yegukanye inshuro ebyiri zikurikiranye cyo kugira abakozi b’abanyamwuga kurusha ibindi bigo by’indege muri Afurika.

Kugeza ubu RwanAir irakorera mu byerekezo 28 muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati, i Burayi n’Aziya. 

Leave A Reply

Your email address will not be published.