Kainerugaba Muhoozi ari mu Rwanda mu ruzinduko rwe rwa kabiri

10,056
Image

Kainerugaba yongeye agaruka mu Rwanda mu rundi ruzinduko rwe rwa kabiri.

Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida wa Uganda Kaguta Yoweri Musevi General KAINERUGABA Muhoozi biravugwa ko na none ari mu Rwanda kuri uyu wa mbere taliki ya 14 Werurwe 2022.

Nk’uko byashyizwe hanze na twitter ya Repubulika ya Uganda, KAINERUGABA Muhoozi yakiriwe n’abakozi ba Ambassade ya Uganda mu Rwanda harimo Ms. Anne Katusiime ku ruhande rw’u Rwanda Muhoozi yakiriwe na Brig.Gen Willy Rwagasana ukuriye ingabo zirinda perezida wa Repubulika ari kumwe n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda RDF Col. Ronald Rwivanga

Image

Ni uruzinduko rwa kabiri uyu mugabo akoreye mu gihugu cy’u Rwanda nyuma y’urwo yari aherutse kuhagirira mu kwezi kwa mbere taliki ya 22.

uru ruzinduko arukoze nyuma y’iminsi mike yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ko yemeranijwe na Perezida Kagame (we yita se wabo cyangwa nyirarume) bakicara bakanoza utundi tubazo twari nk’agatosi mu mibanire y’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwe rwa mbere i Kigali rwakurikiwe n’ifungurwa ry’imipaka yari rimaze igihe kitari gito ifunzwe.

Comments are closed.