DR Congo: Abantu 75 baguye mu mpanuka ya gariyamoshi

7,176
Kwibuka30

Minisiteri y’Itangazamakuru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ivuga ko abantu  75 bapfuye naho 125 barakomereka mu mpanuka ya gariyamoshi yari yikoreye toni 113 z’ibicuruzwa iva i Mweneditu ijya i Lubumbashi.

Iyi mpanuka yabaye kuwa gatanu i Kitenga mu ntara ya Lualaba iri mu majyepfo ya DR Congo.

Iyi minisiteri ivuga ko impamvu y’iyi mpanuka ari ugucika gutunguranye kw’ibyuma by’inzira ya gariyamoshi kwatumye ibice byayo biva mu nzira bikabirinduka.

Perezida Félix Tshisekedi uri mu Bubiligi aho yagiye kwivuza yavuze ko ababajwe kandi yihanganishije imiryango y’abantu 75 baguye muri iyi mpanuka ya gariyamoshi.

Kwibuka30

Radio Okapi ivuga ko mu bakomeretse harimo abana bane bapfushije ababyeyi babo muri iyi mpanuka, muri abo bana umuto afite umwaka umwe n’igice.

Mu bakomeretse kandi 28 muri bo bari bakomerewe cyane ndetse byari

bikenewe ko bajyanwa ku bitaro bikuru.

Kugeza ku cyumweru ibice bimwe bya gariyamoshi byaguye byari bitarasubizwa mu nzira, ndetse bivugwa ko bishoboka ko haba hakiri imibiri y’abantu munsi yabyo.

Radio Okapi ivuga ko benshi mu bapfuye muri iyi mpanuka bahise bashyingurwa hafi aho kuko imibiri yabo yari yangiritse bikomeye.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko iyi ari impanuka ya gariyamoshi ya gatatu mbi cyane muri Africa mu myaka 10 ishize.

Comments are closed.