Kaminuza y’u Rwanda yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 8,908 harimo n’iz’ikirenga.

9,927

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Kanama 2021, Kaminuza y’u Rwanda yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 8,908 barangije amasomo mu byiciro bitandukanye barimo na batanu bahawe impamyabumenyi z’ikirenga (PhD).

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine wari Umushyitsi Mukuru muri uwo muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yavuze ko iyo Kaminuza ari ishema ry’Igihugu kuko ari yo Kaminuza ya Leta yonyine mu gihugu yongerera ubumenyi umubare munini w’abana b’u Rwanda.

Yabikomojeho mu mpanuro yagejeje ku bayobozi mu nzego zitandukanye zirimo na Kaminuza y’u Rwanda, ababyeyi n’abanyeshuri bitabiriye uwo muhango, abawukurikiye kuri Televiziyo y’Igihugu no ku mbuga nkoranyambaga.

Abo banyeshuri bari kuba barasoje amasomo yabo mu 2020 ariko bagasimbuka umwaka wose kubera COVID-19, barimo abasoje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelors’) bagera ku 7,796; abasoje icya gatatu (Masters) 385; batanu bahawe impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD); 467 barangije icyiciro cya mbere (A1) n’abandi 255 bize muri porogaramu n’ibyiciro bitandukanye.

Ministre w’uburezi Madame Uwamaliya Valentine niwe wari umushyitsi mukuru, yasabye abanyeshuli barangije gukoresha ubumeny bavanye muri kaminuza y’u Rwanda mu iterambere ry’igihugu.

Minisitiri Dr. Uwamariya yavuze ko umuhango wo gusoza amasomo w’uyu mwaka wihariye kuko ari bwo bwa mbere mu Rwanda, mu myaka 27 ishize, hasimbutswe umwaka wose nta banyeshuri basoje amasomo bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi yose.

Yagize ati: “Turi hano uyu munsi mu gihe twakabaye twaraje hano mu mwaka washize. Hari bamwe bashobora kubyita igihe cyatakaye, mu gihe abandi babyita igihe cyahise. U Rwanda rwahisemo kucyita igihe cyo kwiga no kubaka ubudahangarwa bukenewe muri iyi Si ihinduka idateguje.”

Yakomeje ashimira abanyeshuri batwaje mu bihe bigoye bakagaragaza ko kwiga bishoboka, abarimu n’abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda batahwemye guharanira kujyana n’impinduka zaje zitunguranye. by’umwihariko yibutsa abanyeshuri ko gusoza amasomo kwabo ari intangiriro yo gukora ibyo Igihugu kibitezeho.

Yakomeje agira ati: “U Rwanda rukeneye ko mwe murangije, abato n’abakuru, mwavamo abakozi n’abayobozi batagira inzitwazo uko ibihe byaba bimeze kose. Turifuza ko mwakwambara ingabo yo guharanira kwigira, no kubaka umutima wo kudasubira inyuma mu bihe bidasanzwe.”

Yaboneyeho guhanura ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, yibutsa ko ari itara rimurikira amahanga ku bijyanye n’ubushobozi bw’Igihugu mu birebana n’ubushobozi bw’Igihugu mu rwego rw’uburezi.

Ati: “Reka twibuke ko Kaminuza y’u Rwanda ari yo Kaminuza yonyine ya Leta mu Rwanda. Iryo zina ryiza, rikungahaye ku gisobanuro cy’isano [iyo kaminuza] ifitanye n’Igihugu ndetse no kuba igihagarariye. Nta yindi kaminuza yakwisanisha n’u Rwanda kurusha Kaminuza y’u Rwanda. Niba twemeranya ko u Rwanda rwibona iteka nk’urushoboye gukora ibikomeye mu bushobozi bwose buhari, Kaminuza y’u Rwanda ikwiye kugendera muri uwo murongo wo kwizera no gukora ibyo. Igomba kuba ifite ubushake kandi yiteguye kubikora.”

Yakomeje avuga ko mu gihe hari icyo Guverinoma y’u Rwanda igeneye ubuyobozi, abarimu, abanyeshuri n’abandi bakozi iba yiteze ko kibyazwa umusaruro mwinshi kurushaho mu rwego rwo gukomeza umujyo wo kugaragaza isura y’u Rwanda ikwiye mu ruhando mpuzamahanga.

“[…] Kaminuza y’u Rwanda ni ishema ry’u Rwanda, ni yo mpamvu igomba kuba igaragaza isura ya nyayo y’Igihugu. Kwiyemeza kugendera ku mahame yo ku rwego rwo hejuru haba mu burezi no mu mitangire ya serivisi, ubuyobozi bwiza ndetse no gutanga ibisubizo, ni zimwe mu ngero Kaminuza y’u Rwanda izakomeza gupimirwaho.”

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yasabye abasoje amasomo gukomeza kuba ab’ingirakamaro ku miryango yabo, ku gihugu ndetse bakibuka ko Kaminuza ikibakeneye kugira ngo ikomeze guharanira kubaka ubudashyikirwa.

Yagize ati: “Muharanire gusubirana ikintu cy’agaciro mu miryango no mu bihugu byanyu, kandi muzashake ikindi kintu muzanira Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo ikomeze ubudakemwa na nyuma y’aha… Nk’uko Igihugu, inshuti, ababyeyi n’abavandimwe bitanze kugira ngo mushobore kwiga, mu gihe mugiye hanze mutazaba abantu bahora mu maganya y’ibyo mutashoboye gukora. Ahubwo mu bushobozi mufite mukore ibishoboka byose kugira ngo Igihugu cyacu, ibihugu duturanye n’Isi muri rusange bitere imbere.”

Abanyeshuri basoje amasomo na bo bagaragaje ko nubwo bize mu bihe bigoye, bagize amahirwe yo kuba basoje amasomo kuko bigiye gutuma bagira uruhare mu gushaka ibisubizo u Rwanda rukeneye mu nzego zitandukanye.

Comments are closed.