Kamonyi: Batatu bakekwaho gukubita umuntu fer a béton mu mutwe bikamuviramo gupfa bafashwe.

Abafashwe ni abasore babiri n’umugore umwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Nsengimana Jean w’imyaka 45 ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Gacurabwenge mu gihe iperereza rikomeje.
Aba ngo bakurikiranye Nsengimana kugeza, amaze kugura ibintu mu iduka akomeza inzira itaha, bamukubita fer à béton mu mutwe ubundi bamujugunya munsi y’umuganda, bamwambura ibyo yari afite.
Ubu bugizi bwa nabi bwakozwe mw’ijoro rya saa Yine n’igice z’ijoro ryo ku wa 16 Werurwe 2025 mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Gihanga, Umudugudu wa Ryabitana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu muturage yakubitiwe nko muri metero 200 uvuye ku biro by’akarere bimuviramo urupfu ubwo yari agejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi.
Nyuma umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Ati: “Hafashwe abakekwa batatu barimo abasore babiri n’umugore umwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge, iperereza rikaba rikomeje.”
SP Hitayezu yavuze ko abakekwaho ibyaha bahise bafatwa muri iryo joro, ibizava mu iperereza bikazagaragaza icyihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi.
Comments are closed.