Kamonyi: Ikamyo yacitse feri igonga izindi modoka hakomereka benshi

6,408

Ikamyo yari itwaye umucanga yacitse feri maze igonga izindi modoka zitwara abagenzi bantu bagera ku icumi barakomereka.

Mu gitondo cy kuri uyu wa gatanu mu Karere ka Kamonyi, mu murenge wa Gacurabwenge ku muhanda Kamonyi-Muhanga habereye impanuka y’ikamyo itwara umucanga yacitse feri maze igonga izindi modoka nyinshi zitwara abagenzi.

Uwitwa Jado ucuruza M2U aho ku muhanda avuga ko byabaye abireba yagize ati:”Dore byabereye hano hafi y’ibiro by’Akarere, ni imodoka muri zino zitwara umucanga yacitse feri maze shoferi ayerekeza kuri ziriya modoka zari ziparitse hariya.

Umunyamakuru wacu wahanyuze impanuka ikimara kuba, yavuze ko yabonye imodoka zangiritse ku buryo bamwe mu bagenzi bari bafite ubwoba bw’ibyabaye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari uwaba wahasize ubuzima, gusa biravugwa ko abantu bagera ku icumi bakomeretse hakaba hari hategerejwe ko haza imbangukiragutabara ngo ibageze kwa muganga.

Comments are closed.