Siriya: Abasirikare Bane ba Amerika Bakomerekejwe n’Igisasu

7,788
Kwibuka30
Imodokari z'igisirikare ca Amerika zifasha inteko za Siriya

Abasirikare bane ba Reta zunze ubumwe za Amerika bakomerekejwe kuri uyu wa kane n’igisasu cyo mu bwoko bwa roketi cyatewe aho bari bakambitse mu burasirazuba bwa Siriya.

Kwibuka30

Igisirikare cya Amerika cyavuze ko izo roketi zaguye ku nyubakwa ebyiri mw’ikambi iri mu ntara ya Deir Ezzor, igenzurwa n’abarwanyi b’aba kurde baharanira demokarasi bacuditse na Amerika.

Iyo kambi ya Amerika n’abo bicuditse iriho kugira irwanye ibisigarira by’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kiyisilamu.

Amerika iravuga ko abo basirikare bane bajyanywe kwa muganga kandi haba hari abababaye mu bwonko. Ariko aho ibyo bitero byaturutse n’uwabiteye ntihavuzwe.

Comments are closed.