Kamonyi: Polisi yafashe abacyekwaho gutega umumotari bakamwambura moto

7,516

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubujura (Crack down) bafashe abagabo babiri bacyekwaho ubufatanye mu kwiba moto ya Mushinzimana Alex, umumotari wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.

Abo ni Nkuriza Vincent w’imyaka 33, na Mushinzimana Emmanuel bafashwe kuwa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare, bafatirwa mu Mudugudu wa Nyagacyamo, Akagali ka Muganza, Umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu uko ari babiri byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Hari umuturage wa  hariya i Runda wahaye amakuru Polisi ko hari umuntu urimo gushaka umukiriya ugura moto kandi afite amakuru ko iyo moto ari inyibano. Byakubitanye n’uko uwo muturage yari afite amakuru ko  Mushinzimana Alex yari yatezwe n’abantu bamwambura moto”.

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubujura bagendeye kuri ayo makuru bafata Nkuriza Vincent afatirwa iwe mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata naho Mushinzimana Emmanuel yafatiwe iwe mu Murenge wa Kigali Akarere ka Nyarugenge ahakunze kwitwa Norvege ari naho moto yari ihishe.

SP Kanamugire akomeza avuga ko Nkuriza amaze gufatwa yemeye ko koko mu ijoro rya tariki ya 14 Gashyantare we na Mushinzimana bateze Mushinzimana Alex baramukubita bamwambura moto yari atwaye. Mushinzimana Emmanuel niwe wahishe iyo moto iwe i Norvege Nkuriza ajya gushaka abakiriya bayigura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru anakangurira abantu kwirinda kurarikira iby’abandi, ahubwo bagashishikarira gukora cyane kugira ngo bagere ku byo bashaka badakoze ibyaha.

Yavuze ko Polisi ifatanije n’abaturage n’izindi nzego batazahwema kurwanya ibyaha ariko hatanwe amakuru hakiri kare kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.

Mushinzimana Alex yashimiye inzego z’umutekano zafatanije na Polisi n’abaturage bakabasha kugarura moto ye yari yibwe.

Nkuriza na Mushinzimana Emmanuel bashise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB)rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugesera kugira ngo bakorerwe idosiye.

Comments are closed.