Kamonyi: Polisi yafashe bamwe mu bakekwaho ubujura

5,261

Abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi kuri iki cyumeru tariki ya 3 Ukwakira bafashe abantu 27 bagize itsinda ricyekwaho guhohotera no kwiba abaturage. Icyenda muri abo bantu,  bafatiwe mu Murenge wa Ngamba aho abaturage bari bamaze iminsi bagaragaje ko hari abantu babatega bitwaje imihoro bakabagirira nabi ndetse bakanabambura, abandi 18 bafatiwe mu Murenge wa Runda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyapfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abafashwe byaturutse ku bufatanye n’inzego z’umutekano no kugahanahana amakuru n’abaturage.

Yagize ati”  Twagejejweho amakuru ko mu Murenge wa Gamba hari abantu bavugwaho guhohotera abaturage bakabambura ibyo bafite bitwaje imihoro. Iyo hagize umuturage wirwanaho cyangwa agatabaza bahita  bamugirira nabi, bariya bafashwe 9  bari mu bacyekwaho ibyo bikotrwa.

SP Kanamugire yakomeje avuga ko kuri  iyo tariki ya 3 Ukwakira mu bikorwa bya Polisi byabereye mu Murenge wa Runda hafashwe abantu 18 bajyaga batega abantu bakabambura ndetse bakaba bategaga imodoka z’itwara imitwaro bakazurira bakagenda bapakurura ibirimo.

Yagize ati” Muri bariya bantu 18 harimo uwitwa Jean Bosco Musabyimana yafatiwe mu gihuru yihishe afite icyuma ategereje ko imodoka iza akayurira agakuramo ibirimo. Uwitwa Musabyimana Joseph we yafatanwe udupfunyika 7 tw’urumogi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage uburyo bakomeje kugaragaza uruhare mu gufasha inzego z’umutekano mu gufata abacyekwaho ibyaha anabakangurira gukomeza gutanga amakuru. Yaburiye abakora ibyaha n’abandi batekereza kuzabikora ko bashatse babicikaho kuko ibikorwa bya Polisi  byo kubafata  bitazigera bihagarara.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza. Aba bafashwe nyuma y’aho mu cyumweru dusoza muri aka Karere ka Kamonyi hari hafashwe abandi bantu bacyekwaho gutega abaturage bakabambura bitwaje imihoro.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira,  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Ingingo ya 121 ivuga ko : Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi na Heroyine mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Comments are closed.