Mu myaka itatu gusa ibyaha byo gusambanya abana byariyongereye bikabije

5,471
Kwibuka30
Nigeria: Gushahura abafata abana ku ngufu byemejwe na Guverineri wa Kaduna  - BBC News Gahuza

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB igaragaza ko mu myaka 3 ishize ibyaha byo gusambanya abana byakomeje kuzamuka, kuko imibare igaragaza ko kuva mu myaka 3 ishize, uru rwego rwagenje ibyaha 12,840 byo gusambanya abana.

Abibasirwa cyane ni abakobwa ku kigero cya 97.1% ugereranyije n’abahungu basambanywa ku kigero cya 2.9%. 

Muri 2018-2019 ibyaha byo gusambanya abana byari 3,433, mu mwaka wa 2019-2020 bigera ku 4,077 naho mu 2020-2021 byabaye ibyaha 5,330, harimo n’abakekwa 13,485.

Iyi niyo mpamvu umuryango I Matter Initiative watangije icyumweru cy’ubukangurambaga kugira ngo uhamagarire buri wese kumva ko afite inshingano zo kurwanya no gukumira iri hohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa, ab’abahungu ndetse n’abangavu, ni ubukangurambaga bwatangijwe igihe habaga siporo rusange.

Kwibuka30

Hari urubyiruko rwemeza ko iri hohoterwa ahanini riterwa n’ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere bigatuma bamwe mu rubyiruko bativana imbere y’ababashuka bagamije kubahohotera.

Ester Shaban yagize ati  ”Hari ibintu byinshi cyane, barashukwa, hari abafatwa ku ngufu, hari abadafite ubumenyi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, hari abatumva imibiri yabo icyo ni ikibazo gikomeye kuko ababyeyi babo ntabwo barimo barabibigisha ku ishuri n’abarimu barimo babigisha barimo barabica ku ruhande…ariko uragenda ugasanga umukobwa afite imya 16 ariko nta na kimwe azi..”

Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango w’urubyiruko ufasha abana b’abakobwa batishoboye, I Matter Initiative, Divine Ingabire avuga ko batangije ubu bukangurambaga buzamara icyumweru mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa.

”Ni ikibazo gihangayikishije isi muri rusange ariko tugendeye ku Rwanda mwagiye mubibona mu gihe twari turi mu gihe cya covid mwabonye uburyo imibare y’abakobwa batwara inda zitateganijwe yagiye izamuka, ni muri urwo rwego twavuze ko hakwiriye kubaho ubukangurambaga, buri munyarwanda aho ari hose turamukangurira ko iki kibazo yakigira icye…”

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry asanga zimwe mu ngamba zo guhangana n’iki kibazo ari uko habaho kubahiriza uburenganzira bw’abana no gukumira amakimbirane yo mu ngo.

”Amakimbirane mu ngo ni kimwe mu bintu bigenda bigaragara bituma habaho abana gusambanywa ndetse na ba bana batitaweho nabo ugasanga aribo bajya gusambanya bagenzi babo. Ingamba ziriho rero ni ukugumya kwigisha abana bakamenya uburenganzira bwabo, ababyeyi bagasubira mu nshingano zabo sosiyete nyarwanda nayo muri rusange kutihanganira iki cyaha aho byabaye bakabivuga ndetse no gutahura no guhana. ”

Comments are closed.