Kamonyi: Polisi yataye muri yombi abagabo 4 bari bagiye guha umuturage amadorari y’amahimbano.

6,314
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi  mu Murenge wa Kayenzi  ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage ku wa Mbere tariki ya 15 Werurwe bafashe abantu bane bari bagiye kwambura umuturage bamushuka ko bagiye kumuhama amadolari y’Amerika we akabaha  amafaranga y’u Rwanda.

Abafashwe ni Uwiringiyimana Jean Baptiste w’imyaka 38,  Singirankabo Aphrodice w’imyaka 47, Sibomana Jean Baptiste w’imyaka 41 na  Niyitegeka Valens  w’imyaka 34. Aba bose bakomoka mu Karere ka Rusizi ariko babiri  basigaye baba mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi  wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko bariya bantu  uko ari bane bafatiwe  mu Murenge wa Kayenzi  mu  Kagari ka Mataba,  Umudugudu wa   Nyarubaya bagiye kwambura uwitwa Nsengimana  Eric.

Yagize ati: “Bariya bantu  bafashwe  bafite agasanduku karimo ibipapuro bisanzwe ariko hejuru yabyo barengejeho inoti mpimbano isa nk’amadolari y’Amerika, ibyo bipapuro babishukishaga  Nsengimana bamubwira ko bingana n’amadolari  y’Amerika ibihumbi  ijana. Uriya muturage bari bamubwiye ko bamuha ayo bitaga amadolari noneho  we akabaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 akaziyungukira agiye kuvunjisha.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko umuturage kuko yari asanzwe afite amakuru y’abo bantu yahise abimenyesha abapolisi bavugana uko bafatwa.  Bafatiwe  mu cyuho barimo kugerageza kumuha  ya madolari y’amahimbano. SP Kanamugire yaboneyeho gukangurira abaturage kuba maso bakirinda abantu baza babashuka babizeza ibitangaza. 

Kwibuka30

Ati: “Abantu bakwiye kuba maso bagashishoza, nta kuntu umuntu yaza akwizeza kuguha amadolari y’Amerika ibihumbi 100 ngo wowe umuhe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 gusa n’ukuntu agaciro k’amadolari kifashe muri iki gihe, izo mpuhwe hari ikindi kiba kizihishe inyuma. Turashimira uriya muturage bari bagiye kwambura ariko we akagira amakenga  akihutira kubivuga.

Bariya bagabo bamaze gufatwa banze kuvuga uko batangiye umugambi wo kwambura abaturage banga no kuvuga abo bamaze kwambura n’amafaranga bamaze kubambura.

Gusa icyo bahuriyeho ni uko bose uko ari bane  bakomoka mu Karere ka Rusizi ariko ubu umwe gusa ni we usigaye atuye  i Rusizi, undi umwe atuye mu Karere ka Kamonyi  abandi  babiri baba  mu Mujyi wa Kigali. Umugambi wo kwambura abaturage ngo bawutegurira ku matelefoni.

Abafashwe bahise bashyikirizwa  abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugezacyaha (RIB) bakorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Leave A Reply

Your email address will not be published.