Batanu mu bayobozi ba ADEPR bakurikiranyweho kuba mu mutwe w’iterabwoba.

5,820
Kwibuka30

Bamwe mu bayobozi b’itorero rya ADEPR barakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Umuhoza Aurelie w’imyaka 39 uyu munsi ni umuyobozi ushinzwe ubukungu, imari n’imishinga muri ADEPR kuva muri 2017, we n’abandi bantu bane bakurikiranyweho kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Umuhoza yasigaye mu kazi igihe abandi bari kumwe na we muri Biro Nyobozi ya ADEPR bakuwe mu nshingano zabo n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) ku wa 02/10/2020 kubera ibibazo by’imiyoborere mibi, imikorere n’imikoranire mibi, icyo gihe Umuhoza Aurelie yahawe inshingano zijyanye n’imicungire  y’abakozi n’umutungo kugeza igihe abazayobora ADEPR mu gihe cy’inzibacyuho bazashyirirwaho.

Ku wa 08/10/2020 ubwo RGB yashyiragaho komite y’inzibacyuho yo kuyobora ADEPR Mme UMUHOZA Aurelie yashyizwe muri iyo komite.

Amakuru Umuseke wamenye ni uko yatangiye gukurikiranwa mu Bugenzacyaha ku wa 03 Kanama 2020.

Akurikiranweho ibyaha birindwi (7):

1.Icyaha cyo kuba mu mitwe y’iterabwoba

2.Icyaha cyo gukoresha ibikangisho,

3.Icyaha cyo Kwiha ububasha mu mirimo itari iyawe

4.Icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo

5.Icyaha cyo kunyereza umutungo

Kwibuka30

6.Icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro

7.Icyaha cyo Kwiha inyungu zinyuranije n’amategeko

Amakuru umuseke wamenye ni uko yitabye mu Bushinjacyaha mu rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa Mbere tariki ya 01/03/2021 abazwa kuri ibyo byaha akurikiranweho.

Amakuru twahawe n’Umuvugizi w’Ubushanjacyaha, NKUSI Faustin mu butumwa bugufi kuko yari mu rukiko, yemeje aya makuru atubwira ko Umuhoza Aurelie koko ari gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ko areganwa na bagenzi be bane (4).

Faustin Nkusi  uvugira ubushinjacyaha bw’u Rwanda ntabwo yashatse kuvuga bane (4) bakurikiranywe ariko Umuseke ufite amakuru yizewe y’abandi bakurikiranywa n’Ubushinjacyaha.

Barimo  Pasteur KARURANGA Ephrem wabaye umuvugizi wa ADEPR kuva 2017-2020, Pasteur KARANGWA John yabaye umuvugizi wa ADEPR wungirije nawe kuva 2017-2020, Pasteur GATEMBEREZI Muzungu Paul Umunyamabanga Mukuru na Dr. KARAKE Musajya Vincent.

Ibibazo by’urudaca mu Itorero ry’Imana rya ADEPR umuzi wabyo ni uwuhe?

Ibibazo by’urudaca muri ADEPR byatangiye kumvikana muri 2012 ubwo komite yayoborwaga na Pasteur Usabyimana Samuel yakurwagaho bashinjwa kunyereza umutungo w’amafaranga yari yatanzwe n’Abakristo mu kigega cya CICO, no gukorana byahafi n’abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye mu mahanga no gukorana n’abantu barwanya ubutegetsi.

Yasimbuwe na Biro yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean wari Umuvugizi, yungirijwe na Bishop Tom Rwagasana  aba na bo hamwe n’abandi bari muri Biro nyobozi harimo Umunyamabanga Mukuru SEBAGABO Muyehe Leonard na MUTUYEMARIYA Christine wari ushinzwe imari n’ubukungu ntabwo batinzeho kuko muri Gicurasi 2017 baje gutabwa muri yombi bakekwaho kunyereza asaga amafaranga y’itorero arenga Miliyari 5Frw nk’uko byemejwe n’ubugenzuzi  kuva icyo gihe baracyari mu nkiko baburana kuko bose bahakana ibyo kunyereza izo Miliyari, ni urubanza rumaze imyaka ine ruburanwa.

Urwo rubanza baregwamo rugeze mu Rukiko Rukuru ruzasubukurwa ku wa 12 Werurwe 2021 saa mbiri, aho urukiko rwanahamagaje umuyobozi wa BDO Rwanda Ltd yakoze ubugenzuzi kuzitaba kugira ngo asobanure ubugenzuzi bakoze.

Iyi biro nyobozi yaje gusimburwa na biro yari iyobowe na Pasteur Karuranga Ephrem, yungirijwe na Pasteur KARANGWA John GATEMBEREZI, MUZUNGU Paul yari Umunyamabanga Mukuru,  UMUHOZA  Aurelie ashinzwe imari n’ubukungu.

RGB yashyizeho komite nshya iyobowe na Pasteur Ndayizeye Isaie iyiha Umwaka wo gukemura ibibazo byagiye bivugwa muri ADEPR mu bihe bitandukanye.

(Src:Umuseke.rw)

Leave A Reply

Your email address will not be published.