Kamonyi: Umugabo ukekwaho gusambanya mwishywa we yatorokanye amapingu

7,511
Kwibuka30

Umusore w’imyaka 30 wo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Musambira aravugwaho gutorokana amapingu yari yambitswe ndetse agashyirwa ku biro by’umurenge kuko akurikiranyweho gusambanya mwishywa we.

Uyu musore bivugwa ko yatorokanye amapingu avuka mu Mudugudu Buhembe mu Kagari ka Buhoro Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Bivugwa ko mu myaka ibiri ishize yaketsweho gusambanya mwishywa we w’imyaka irindwi ariko ahita acika inzego z’ubutabera.

Uyu musore wari waraburiwe irengero, abagize urwego rwa Dasso bamufatiye mu isoko rya Manyana n’abandi bantu batatu ariko we bahita bamwambika amapingu bamujyana ku biro by’umurenge kubera uburemere bw’ibyaha yakekwagaho.

Umwe mu banyerondo bari aho uyu mugabo yafatiwe, aganira na TV1 yagize ati “Ariko baramufashe, bamushyize hariya hepfo amasaha y’umugoroba ageze bahita bamujyana ku murenge.”

Nyuma yo kugeza uyu musore ku murenge, abagize urwego rwa Dasso ngo bamusigiye umunyerondo wari uri aho. Ntibabashije guhita bamujyana kuri RIB kuko ngo bwari bwije.

Umubyeyi w’uyu musore ushinjwa gusambanya yavuze koko ko bikekwa ko umuhungu we yakoze icyo cyaha.

Kwibuka30

Ati “Icyo kibazo cyo kurongora uwo mwana w’umwishywa we cyabaye ari nimugoroba ndetse na nyina yavuze ko iyo aba afite uburenganzira bari kumufunga, ibaze nk’ayo mpapingu yajyanye y’abandi ubwo se urumva nta makosa ahari?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu, Niyobuhungiro Obed, nawe yemeza ko uwo musore yatorokanye amapingu ariko nta muntu wari wamutumye abagize Dasso.

Yagize ati “Umuyobozi wa Dasso ari kumwe na bagenzi be bandi babiri bafashe abantu bane ubwo bari bari mu kazi mu isoko rya Manyana bafatamo n’uwo mugabo wavuze akaba yarakekwagaho gusambanya umwana ariko kuba baramufashe n’uko abaturage baduhaye amakuru ariko kugeza uyu munsi ntabwo ari kuri RIB ntabwo ari kuri polisi cyangwa ku murenge.”

“Mu byukuri ikigaragara nta muntu bamusigiye ahubwo baramutaye.”

Yongeyeho ko uyu musore ukekwaho gusambanya mwishywa we yatorokanye amapingu nk’uko umunyerondo yabibabwiye.

Ati “Umunyerondo arabyemeza ko amapingu yari ayambaye ariko nibaza aho yayakuye kuko uhagarariye polisi Kamonyi yari yaratanze umwanzuro ko nta Dasso ukwiye kugumana ipingu, abari bayafite barayambuwe abo rero uko barisigaranye cyangwa aho barikuye uwo munsi turacyahakurikirana kugira ngo hamenyekane.”

Uyu muyoozi akomeza avuga ko atiyumvisha uburyo umuntu atorokana amapingu

Ati “ Natwe turacyibaza ukuntu umuntu yambara amapingu akiruka umuzamu ntavuze induru ngo abaturage bahurure banatabare cyangwa bamushakishe ariko ikindi turimo gushakisha kumenya aho abagize Dasso bamusize bagiye he? bari bamutumwe nande?”

Leave A Reply

Your email address will not be published.