Min w’intebe w’Ubwongereza amaze kwegura nyuma y’iminsi 44 atowe

7,879
Kwibuka30

Madamu Liz Truss wari wasimbuye Boris Johnson ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, na we yeguye nyuma y’iminsi 44 gusa yicaye kuri iyi ntebe.

Yeguye nyuma y’amasaha macye, agaragaje guhagarara bwuma aho bamwe bari bemeje ko yagaragaje ko ari indwanyi idapfa kugamburuzwa n’igitutu.

Ni nyuma y’amasaha macye uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Suella Braverman na we yeguye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, aho iyegura rye ryanatumye hagaragara umujinya mu matora y’Iteko Ishinga Amategeko.

Iri yegura rye kandi ryaje rikurikira iyirukanwa ry’uwari Minisitiri w’Imari, Kwasi Kwarteng wari wirukanywe na Madamu Liz Truss mu cyumweru gishize tariki 14 Ukwakira 2022.

Muri aya matora yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza kuri uyu wa Gatatu, Intumwa za rubanza zitavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko uko ibintu bihagaze ubu, ari akavuyo kenshi.

Kwibuka30

Liz Truss yari yasabwe kwegura kuva kuri uyu wa Gatatu, ariko we akavuga ko azakomeza guhanyanyaza mpaka.

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, Liz Truss yatangarije itangazamakuru ko ikivi cya manda yatorewe abona atazacyusa.

Yagize ati “Ntabwo nshobora gusoza iyi namda natorewe n’ishyaka rya Conservative Party.”

Yavuze ko uyu munsi yahuye na Graham Brady, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo yigenga y’ishyaka rye rya Conservative izwi nka 1922 Committee, akaba yamwemereye ko mu cyumweru gitaha hazaba amatora y’ugomba kumusimbura.

Liz Truss wavuze ko akomeza kuyobora kugeza igihe hazabonekera ugomba kumusimbura, yavuze ko yaje ku butegetsi “hariho ibibazo bikomeye by’ubukungu n’umutekano mu rwego mpuzamahanga.”

(Src:RadioTv10)

Leave A Reply

Your email address will not be published.